Ubu butumwa bwo kutangiza ibidukikije no kwicungira umutekano ni ubutangwa n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi Chief Superintendent Johnson Sesonga ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi mu gikorwa barimo, aho basura abaturage b’imirenge yose igize ako karere.
Chief Superintendent Johnson Sesonga yatubwiye ko kubera ikibazo cy’abaturage bamwe baturiye pariki ya Nyungwe bangiza ibidukikije aho bigabiza ibiti bakabitema, bacukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko ndetse bakica n’inyamaswa ziri muri iri shyamba, ngo ibi nibyo byatumye ubuyobozi buhaguruka bukajya gusura abaturage no kubakangurira kureka kwangiza ishyamba rya Nyungwe.
Umurenge wa Bweyeye niwo wasuwe kuwa gatatu tariki ya 17 Ukwakira n’inzego z’ubuyobozi zavuzwe hejuru, uyu murenge ukaba ubaye uwa munani usuwe hakaba hasigaye indi icumi nayo izasurwa mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi yakomeje avuga ko mu bundi butumwa bageza ku baturage harimo kwicungira umutekano hakazwa amarondo, hanarebwa niba ikayi y’umudugudu ikoreshwa ku buryo bukwiye, handikwamo abinjira n’abasohoka mu mudugudu. Abaturage kandi banagezwaho ubutumwa bwo gukorana n’inzego z’umutekano buri munsi bazigezaho amakuru yose y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi akaba asaba abaturage by’umwihariko kutangiza ibidukikije byo muri pariki ya Nyungwe kuko bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Kwangiza ibidukikije bihanwa n’ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho igira iti” Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.