Abaturage bagera ku 2000 bo mu murenge wa Bumbogo, mu karere ka Rusizi, bakanguriwe kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abagore n’abana ahubwo bakaba aba mbere mu kurirwanya.
Ibyo babikanguriwe ku itariki 7 Ukwakira 2015, ubwo bari bitabiriye igikorwa cya Polisi y’u Rwanda cyo kubegereza serivisi hakoreshejwe imodoka (Police Mobile Station) irimo ibiro, y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID).
Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) niwe wabibakanguriye, icyo gikorwa kikaba cyarabereye mu kagari ka Karenge.
Yasobanuriye abo baturage ko iyi gahunda igamije kubegereza serivisi cyane cyane abatuye kure ya Sitasiyo za Polisi y’u Rwanda.
Yahaye urubuga abaturage rwo kubaza ibibazo. Abaturage kandi batanze ibirego umunani birimo bitandatu by’imbonezamubano, ibisigaye bikaba ari iby’inshinjabyaha.
CIP Gasana yasobanuriye abatanze ibirego ko iby’inshinjabyaha bikurikiranwa na Polisi y’u Rwanda hagakorwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha, n’aho iby’imbonezamubano bikaba bizashyikirizwa izindi nzego zishinzwe kugira ngo zibikemure.
Yababwiye ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikorerwa abagore birimo nko kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha, no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, bikaba biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga.
Yagize ati:"Biri ku isonga mu bitera amakimbirane hagati y’abantu kandi bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo."
Yagiriye inama abaturage b’uyu murenge yo kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi, aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo gushakira umuti urambye ibibazo birimo amakimbirane biba biri mu miryango imwe n’ imwe.
CIP Gasana yabibabwiye muri aya magambo:"Abagiranye ibibazo na bagenzi babo bajye bagana Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ubutabera n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira nk’uko bamwe bajya babigenza."
Yabibukije kandi gukaza amarondo no kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo bakumire ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke.
Yashoreje ku kubasaba kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Bigirimana Théoneste yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda yo kwegereza serivisi abaturage maze abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











