Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basabwe kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Urubyiruko rugera ku 120 rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda – Ishami rya Rusizi rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu ndetse rusabwa kugira uruhare mu kurwanya icyo cyaha, cyane cyane batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababyishoramo.

Ubwo yaganiraga nabo ku itariki ya 30 Werurwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, yabasobanuriye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.

Yagize ati:" Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga."

Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.

Avuga ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira  iki cyaha, SP Ruganintwari yabwiye aba banyeshuri kugira uruhare runini mu kubirwanya agira ati: "Mwebwe muri bakuru kandi murajijutse. Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu b’urubyiruko hirya no hino aho mutuye cyangwa mugenda, mujye mubakangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo  mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bajye bahita  babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzw,e kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe."

Umunyeshuri wari uhagarariye bagenzi be witwa Nzayisenga Eric we, yavuze ko nabo ubwabo harimo abatari basobanukiwe ibyo by’icuruzwa ry’abantu. Yavuze ko nyuma y’iyo  nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda basobanukiwe kurushaho uko icyo cyaha giteye. Yakomeje avuga ko bifashishije ihuriro basanzwe bafite muri iyi Kaminuza ryo kurwanya ibyaha (anti-crime club); ubu bihaye intego yo kuzamanuka no mu bigo by’amashuri yisumbuye muri aka karere, bakazaganira n’urundi rubyiruko ku buryo bakorana mu gukumira ibyaha bitandukanye.

Yashoje abasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda – Ishami rya Huye Madamu Uwamahoro Rehema, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabazirikanye nabo ikaza kubaha ubumenyi bujyanye n’icuruzwa ry’abantu. Yavuze ko iyi Kaminuza igomba kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane batanga amakuru kugira ngo ibyaha byose bikumirwe hakiri kare.

Aba banyeshuri kandi banahawe n’ikiganiro ku kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, aho batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije kubyirinda.