Abakora Taxi - voiture mu karere ka Rusizi bibumbiye muri Cooperative de Taxi Voitures de Bugarama (CTVB) basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi babikanguriwe ku wa 21 Nzeri mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Emile Habumukiza, akaba akuriye Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere.
Mu butumwa yabagejejeho, IP Habumukiza yababwiye ati:"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa. Mugomba buri gihe kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka."
Yagize kandi ati:"Kutayubahiriza ni ugushyira ubuzima bw’abakoresha umuhanda mu kaga. Mwirinde uburangare, umuvuduko ukabije no kuvugira kuri telefone mutwaye imodoka."
IP Habumukiza yasabye abakora aka kazi kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru n’abatwara amagare n’ibimenyetso byo ku mihanda birimo ibyapa byerekana umuvuduko ntarengwa, amatara, n’ibindi.
Yakomeje ababwira ati: "Nimwubahiriza amategeko y’umuhanda muzaba mugize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu n’ubw’abandi bawukoresha."
IP Habumukiza yababwiye kandi kudatwara imodoka basinze cyangwa bananiwe kuko biri mu biteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: "Gutwara imodoka bisaba ubushishozi . Uyitwaye agomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kumurangaza."
Yababwiye ko mu bakiriya babo hashobora kuba mo abafite magendu cyangwa ibindi bintu binyuranije n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, maze abasaba kujya baha Polisi amakuru y’uwo baketseho ibyaha.
Kinyarwanda
English










