Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abakora irondo ry’umwuga bakanguriwe kurushaho gukora kinyamwuga

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mutarama, kuri stade ya Rusizi iherereye mu murenge wa Kamembe habereye inama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’izumutekano n’abakora irondo ry’umwuga hagamijwe kunoza  imikorere y’irondo mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Abakora irondo ry’umwuga bagera kuri 245 bakorera mu mirenge ya Kampembe, mururu na Gihundwe nibo bahawe ibi biganiro.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari  yibukije abitabiriye ibi biganiro ko ari imboni z’abaturage bakwiye guhora bitwararika mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “ Igihe cyose ufite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo hari isura abaturage baba bakubonamo, bigusaba ubunyangamugayo n’ ubunyamwuga  kugirango ikizere bagufitiye kidatakara .’’

SP Ruganintwari  akomeza avuga ko gucunga umutekano ari inshingano zitoroshye  bisaba  ubushishozi n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye

Yagize ati “ Nimwe mu menya ahabaye ikibazo mbere y’abandi bose,kuko Irondo ry’umwuga nirwo rwego rw’umutekano rwegereye umuturage kurusha izindi zose, mugomba kubikemura  kinyamwuga, mudahohotera abaturage, ibirenze ubushobozi bwanyu mugakorana ninzego z’ubuyobozi zibegereye .’’

SP Ruganintwari asoza asaba abanyerondo kudahutaza abaturage ,no kurushaho gutangira amakuru kugihe  ku gishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Abacuruza ibiyobyabwe, imiryango ibanye mu macyimbirane, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, ibyo byose ni bimwe mu byaha bibera mu midugudu mu koreramo mukwiye gutangira amakuru ku gihe kunzego zibegereye tugakumira icyaha kitaraba, ibi bigendana no kudahutaza abaturage igihe muri mukazi kanyu ka buri munsi.’’

Nsengiyumva Vincent de Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yashimiye abanyerondo akazi bakora abasaba kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ubujura n’ibiyobyabwenge barushaho guhana hana amakuru n’inzego z’umutekano kugirango ibyaha bimenyekane bityo bikumirwe bitaraba.