Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abakora irondo ry’umwuga basabwe kurushaho gukora kinyamwuga

Muri gahunda yo gucunga umutekano w'abaturage n’ibyabo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye aho igenda ibongerera ubushobozi mu kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yahuguye abakora irondo ry’umwuga bo mu kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe ibagaragariza uburyo bakoramo irondo ry’umwuga mu rwego rwo kurwanya ibyaha n’abanyabyaha.

Amahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rusizi, Inspector of Police (IP) Louis Mbonigaba. Yabagaragarije ko irondo ry’umwuga rikozwe neza ari kimwe mu byunganira inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitaraba.

Yagize ati: “Abakora irondo ry’umwuga ni bamwe mu bunganira inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha. Akenshi duhura  namwe  mu bikorwa byo gucunga umutekano nijoro, turagira ngo tubahugure mugire ubumenyi bwimbitse  mu kwicungira umutekano ndetse no gukora kinyamwuga.”

IP Mbonigaba avuga ko bimwe mu byo babahuguye harimo kujya banyura aho bacyeka abanyabyaha ndetse n’uduce bazi dukunze gukorerwamo ibyaha.

Ati: “Kugira ngo utahure abakora ibyaha ni uko ujya mu gace uzi bakunze kuba barimo, ntabwo gucunga umutekano ari ukugenda mu nzira nyabagendwa gusa, kuko nabo badashobora kunyura muri izo nzira zizwi  ko zinyurwamo n’inzego z’umutekano. Bisaba ko unyura no mu tuyira twose ukeka ko dushobora kubamo abo banyabyaha.”

Yongeraho ko banabakanguriye kujya bahita bihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ikibazo babona badafitiye ubushobozi bwo kugikemura cyangwa n’icyaba intandaro yo guteza umutekano muke. Yabasabye ko bajya bakangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe no kudahishira abakora ibyaha.

IP Mbonigaba yanabasabye kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge kuko aribyo kenshi biba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha ndetse anabasaba gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko adindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Abahuguwe bishimiye Polisi ubutumwa yabahaye  basezeranya ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo baganirijwe no gukosora aho batabikoraga neza.