Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rusizi: Abagize Komite zo gukumira ibyaha bakanguriwe kurushaho kwita ku nshingano zabo

Ku itariki ya 22 Werurwe, abagize komite z’abaturage zo gukumira no kurwanya ibyaha bagera kuri 200 bo mu murenge wa Nyakabuye, baganiriye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi. Bibukijwe ko bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu yabo.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’imikoranire myiza yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rusizi, Assistant Inspector of Police (AIP) Ange Irakarama yabasobanuriye akamaro k’uruhare rw’abaturage mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwibungabungira umutekano. 

Yagarutse ku mahame ya Kominiti Polisingi agira ati,” N’ubwo mbere na mbere umutekano ushinzwe inzego z’umutekano; abaturage na bo ubwabo bagomba gufata iya mbere mu kuwubungabunga, izo nzego zikaza zibunganira, ibyo bikaba bishingiye ku bufatanye butaziguye bukwiye kuba hagati yazo n’abaturage”.

Yabasobanuriye kandi ko bakwiye kugirana imikoranire myiza n’izindi nzego zikorera mu midugudu , utugari ndetse n’imirenge hagamijwe iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo no gusigasira umutekano.

 AIP Irakarama yakomeje abaganiriza ku bubi n’ingaruka z’ibyaha bitandukanye  birimo ibiyobyabwenge, urugomo n’ibindi haba ku babikoze ndetse n’imiryango yabo.

 Yasobanuriye kandi aba bashinzwe Komite zo kwicungira umutekano bo mu murenge wa Nyakabuye uburyo bwo kurinda ahantu hakorewe icyaha ndetse n’akamaro bifite mu bijyanye no kubungabunga ibimenyetso by’ibyaha kugira ngo bifashe mu bijyanye n’ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Ngirabatware James na we wari muri iyi nama, yabwiye abagize izi Komite ko bakwiye kugira uruhare runini mu migendekere myiza y’amarondo mu midugudu yabo ; cyane cyane bagenzura ko yubahirizwa.

Mu bindi yabaganirijeho harimo ibijyanye n’ikaye y’abinjira n’abasohoka; kujya yuzuzwa neza kugira ngo hamenyekane abaraye mu mudugudu n’abahavuye n’ikibagenza kugira ngo hataba hihishemo abanyabyaha batandukanye.

Abitabiriye iyi nama batangaje ko bagiye kurushaho kongera umurego mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano , kandi ko bazajya baziha amakuru no kuzigisha inama aho bikenewe.