Bizimana Jean w’imyaka 30 na Habimana Simon ufite imyaka 29, bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Rusizi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga ibihumbi 25,000 y’amiganano.
Aba bagabo bombi, batawe muri yombi na Polisi ifatanije na DASSO, tariki ya 19 Werurwe, bafatiwe mu mudugudu wa Gakenke, akagali ka Shara mu murenge wa Muganza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba Superintendent Emmanuel Hitayezu, wemeje iby’ifatwa ry’aba bagabo, yavuze ko bafashwe barimo bagerageza gukwirakwiza amafaranga y’amigananano, akomeza avuga ko ngo bari bafite bene aya mafaranga agera ku bihumbi 25,000, bakaba baragendaga bagura amandazi n’urwagwa nyuma bakagaruririzwa amafaranga mazima.
Sup. Hitayezu yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’umwe mu bacuruzi wari umaze gukeka ko amafaranga yari amaze guhabwa n’aba bagabo ari amigananano, bityo Polisi ifatanije na DASSO, ihita itangira kubashakisha kugeza ubwo yabafatiye mu kabari k’urwagwa aho bari bakomeje umugambi wabo.
Bafashwe bamaze gutanga amafaranga y’amiganano ibihumbi cumi.
Umwe mu bafashwe, Bizimana Jean ngo mbere yo yuko afatwa yari yabwiwe n’uwitwa Nyabuhoho Thomas, ko amuha ibihumbi 20,000 by’amafaranga mazima y’u Rwanda, noneho nawe akamuha ibihumbi 25,000 by’apfuye, bityo kugira ngo azabonemo inyungu y’ibihumbi 5,000, igihe yaba amaze kuyavunjisha mu baturage.
Uyu Bizimana yiyemerera icyaha aregwa agakomeza avuga ko, yari azi neza ko amafaranga yahawe yari amahimbano ndetse ko yishakiraga inyungu ya 5,000, arasaba imbabazi.
Yakomeje kandi avuga ko akimara kwakira aya mafaranga apfuye yari yahawe amabwiriza n’uwayamuhaye ko atagomba kurenza umunsi atarayavunjisha, ibi ngo akaba aribyo byatumye yifashisha inshuti ye Habimana Simon kugira ngo amufashe kuyavunjisha bwangu.
Aba bagabo uko ari babiri, nkuko Polisi muri aka karere ibitangaza, ngo bajyaga muri za butike n’utubari bakagura amandazi, n’urwagwa aha hose bakaba baratangaga inote zipfuye nabo bakagarurirwa inote z’amafaranga y’u Rwanda nzima.
Sup. Hitayezu yashimye abaturage batanze amakuru kuri aba banyabyaha, ari nayo yatumye bafatwa.
Yakomeje avuga ko kwigana amafaranga bitesha agaciro ifaranga ry’igihugu ndetse bikanagira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose byo gushaka amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko uretse no gufatwa bagafungwa imyaka myinshi ko binagira ingaruka no ku miryango yabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiriye inama abatuye iyi Ntara cyane cyane abacuruzi kugira amacyenga no gusuzuma amafaranga bahabwa n’abakiriya ndetse bakanihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse ko afite amafaranga y’amigananano.
Polisi mu karere ka Rusizi ikomeje iperereza kugira ngo ifate umugabo witwa Nyabuhoho Thomas bivugwa ko nawe ari inyuma y’iki cyaha.
Umuntu wese wakiriye cyangwa ukwirakwiza amafaranga y’amiganano abizi ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu nkuko biteganywa n’ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











