Polisi y’uRwanda ikorera mu karere ka Rulindo kubufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yafashe Maniragaba Fulgence w’imyaka 28 ukekwaho kwiba moto TVS RD 765G ya Munyempundu cyprien.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’ Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko kuwa 18 Ukakira aribwo Munyampundu Cyprien utuye mu mujyi wa Kigali yatanze ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinihira agaragaza ko yibwe moto.
Yagize ati” Munyampundu yabwiye Polisi ko mukwezi kwa mata aribwo yahaye Maniragaba moto usanzwe akora akazi k’ubumotari mu mujyi wa Kigali bakumvikana n’amafaranga azajya amuha ku munsi nyuma ntiyubahiriza amasezerano ndetse aburirwa irengero.’’
CIP Rugigana yongeraho ko Nyuma y’amezi atandatu Munyempundu yabonye ko moto ye yibwe agahitamo kujya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinihira ari naho ukekwa kwiba iyi moto avuka.
Yagize ati” Nyuma yo kubona ikirego cya Munyampundu twatangiye ibikorwa byo gushakisha Maniragaba kugeza afatiwe mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Butunzi ’’
Kugeza ubu Maniragaba yemerako yahawe mota ariko ntagaragaza neza irengero ryayo yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugirango hakorwe iperereza kubyaha akekwaho.
CIP Rugigana asoza asaba abaturage kwitwararika mu gutanga akazi bakoresha abo bazi kandi bafitiye imyirondoro yuzuye.
Yagize ati” Biba byiza iyo ukoresheje umuntu ufitiye imyirondoro yuzuye kuko niyo habayeho ikosa kumukurikirana byorohera inzego z’umutekano maze uwarenganye akabasha kurenganurwa.’’
English









