Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Yafatiwe mu cyuho acururiza Kanyanga mu kabari

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Rukozo  kuri uyu wa 26 Werurwe, yafatanye umugabo litiro 37 za kanyanga ari kuzicuruza mu kabari.

Twizerimana Callixte w’imyaka 34 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Murwa mu kagali ka Buraro ari na ho afite ako kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku mikoranire myiza Polisi ifitanye n’abaturage.

 Yagize ati “Twizeyimana yigeze gufatirwa mu cyaha cyo gucuruza kanyanga ndetse aranafungwa, abaturanyi be batanze amakuru ko atigeze acika kuri ibyo bikorwa ahubwo akomeje kuyicuruza kandi ko iteza umutekano mucye muri ako gasanteri”.

CIP Rugigana akomeza avuga ko uyu mugabo usanzwe ufite akabari gacuruza inzoga y’urwagwa rw’ibitoki abigira urwitwazo ko arirwo acuruza gusa nyamara akabivanga no gucuruza kanyanga.

Yagize ati:” Bwa mbere afatwa yayifatanwe muri ako kabari arimo ayicuruza, ari nabwo yahitaga akatirwa igihano cy’imyaka ibiri afungirwa muri gereza ya Miyove.Kuri iyi nshuro ya kabiri y’insubiracyaha akaba yafatiwe n’ubundi muri ako kabari aho yararimo ayikura mu cyumba cy’ako kabari ngo ayizanire abakiriya.”

 Nyuma yo kumufata yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bukorera kuri sitasiyo ya Kinihira  kugirango  akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

CIP Rugigana yabwiye abaturage ko kanyanga ifatwa nk’icyiyobyabwenge ikaba itemewe mu Rwanda, kandi ko iri mu bitera ibyaha nk'urugomo; ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura, gusambanya abana n’ibindi kuko uwayinyoye ubwonko bwe buba budakora uko bikwiye.

CIP Rugigana Yasoje ashimira abaturage uko bakomeje gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’amakimbirane mu muryango, abasaba gukomeza gutanga amakuru kunzego z’umutekano kugirango ibyaha bikumirwe bitaraba.

Ibikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano byanakorewe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Nyamirama aho hafatiwe  litiro 950 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zigahita zimenerwa mu ruhame abazifatanwe bagacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko amabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyibiteganya.