Kwiyitirira urwego runaka, umurimo ndetse n’inshingano udafite ni icyaha gihanwa n’amategeko Polisi y’u Rwanda ikaba yarahagurukiye kurwanya umuntu wese ubikora.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Mata nyuma yaho Polisi ikorera mu karere ka Rulindo ifashe umugabo wiyitaga umupolisi akambura abaturage abizeza ko azabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Polisi ikorera mu murenge wa Rusiga ifatanyije n’abaturage yafashe Sibomana Samson w’imyaka 48 ukekwaho kwiyita umupolisi biturutse kumakuru yatanzwe n’umuturage yigeze kwambura.
Yagize ati “ Sibomana yafashwe ubwo yari amaze kubonwa na Nsanzimfura François wigeze kumuha ibihumbi 50 (avance) amubwira ko ari umupolisi,azamushakira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bikarangira amuburiye irengero”.
CIP Rugigana akomeza avuga ko kuri uyu wa kane aribwo Nsanzimfura yongeye kumubona arikumwe na Munyabarenzi akagira amakenga ko nawe yaba ashaka kumwambura nkuko yabimukoze niko guhita amenyesha Polisi arafatwa.
CIP Rugigana yashimiye abaturage bagize uruhare mw’ifatwa rya Sibomana asaba abumva ko bazabeshwaho n’ibikorwa by’ubutekamutwe ndetse no kwiyitirira inshingano badafite bagamije kwambura abaturage kubireka kuko kubufatanye n’abaturage ubikora wese azafatwa kandi akagerwaho n’ingaruka zikomeye.
Sibomana Samson akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Shyorongi.
Ingingo ya 281 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Kinyarwanda
English










