Urubyiruko rusaga 56 rwo mu karere ka Rulindo rugize ihuriro ryabo rigamije gukumira no kurwanya ibyaha, ku itariki ya 19 Ukwakira, rwagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’ Rwanda muri aka karere ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bakaba barashimiwe uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, ndetse bashishikarizwa kongera ingufu mu byo bakora, kugira ngo abaturage bagere ku iterambere risesuye n’umutekano urambye.
Ubwo yaganiraga nabo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Rumanzi, yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda igihugu ndetse bakanagira uruhare mu migendekere myiza no mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nziza ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho bidakorwa neza bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo bikosorwe.
Yakomeje abasaba kandi kuba ijisho rya Polisi n’igihugu muri rusange, bakagira uruhare mu gukumira amakimbirane hirya no hino mu miryango no kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’umutekano mucye, ubukene no kubura ubuzima kuri bamwe kubera ingaruka mbi zabyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yasabye uru rubyiruko ubufatanye kugira ngo aka karere gakomeze gutera imbere haba mu mutekano w’abaturage n’imibereho myiza yabo. Yakomeje abasaba kudahishira ibisubiza inyuma iterambere ry’abaturage harimo abayobozi bamwe b’inzego z’ibanze batuzuza inshingano zabo bityo ingaruka mbi zikagera ku muturage. Yabijeje ubufatanye bw’akarere ayoboye kugira ngo bazakomeze kuzuza inshingano zabo.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Rulindo Abayigamba Philbert, yashishikarije bagenzi be gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza z’umuco nyarwanda no gukunda igihugu, akomeza abasaba no kujya birinda abashuka urubyiruko barwizeza ibitangaza ahubwo bifuza kubashora mu byaha bitandukanye.
Yasoje yizeza Polisi n’akarere ka Rulindo ko bazakomeza gutanga umusaruro ugaragara mu byo bakora ndetse no kuzashishikariza abandi bagenzi babo basigaye kuza bagafatanya nabo ndetse bagakorera hamwe kugira ngo abaturage b’aka karere bakomeze gutera imbere.
Muri iyi nama, hashyizweho komite yabo ku rwego rw’akarere ndetse no ku mirenge yose igize aka karere.
Kinyarwanda
English









