Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, harimo no kurwanya icyabuza buri munyarwanda kubaho mu mahoro n’umutekano. Iyi nshingano Polisi y’u Rwanda ikaba iyigeraho inyuze mu biganiro igirana n’abaturage, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).
Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, nyuma y’aho imenyeye amakuru ko mu kagari ka Mukoto, umurenge wa Bushoki hari umuryango umaze igihe ubana mu makimbirane, kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2014, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo Assistant Inspector of Police ( AIP) Emmanuel Dusengimana, yasuye uwo muryango, umusobanurira imvo n’imvano y’amakimbirane yawo, aho Mukagakwisi Anne Marie w’imyaka 45 yavuze ko intandaro y’amakimbirane yabo ari uko umugabo bashakanye Barihuta Cyprien w’imyaka 55 asahura imitungo y’urugo akayigurisha, kandi akamuhoza ku nkeke yo kumutuka no kumukubita.
Akaba yaragize ati:” Iyo mubajije ikoreshwa nabi ry’umutungo w’urugo, arankubita ndetse rimwe na rimwe akandaza hanze jye n’abana twabyaranye barindwi (7).
Amaze kumva ibibazo by’uyu muryango, AIP Dusengimana yabagiriye inama, abasaba kuva muri ayo makimbirane barimo, kuko adindiza iterambere ry’urugo rwabo, ndetse nta n’urugero rwiza baba baha abana babo, bakanahungabanya umutekano w’abaturanyi babo, kandi akaba yanatuma umwe yica undi biramutse bikomeje bityo.
Nyuma yo kumva izo nama, uyu muryango washimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabafasha gukemura amakimbirane babagamo, aho bemeje ko bo ubwabo bari barananiwe kuyikemurira.
Barihuta akaba agira ati:” Ndashimira Polisi n’umutima wanjye wose kubera inama idahwema kutugira, mbonye ko hari ibyo nakoraga nkabangamira uwo twashakanye ndetse n’abo twabyaranye”.
Uyu muryango wakomeje ugira inama indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo, kuko urugo rwabo rwari rukomeye, ariko ubu rukaba rwari rusigaye rukennye kubera ko nta n’umwe witaga ku iterambere ryarwo, kandi n’ibyo bari batunze buri wese akabisahura abijyana mu nyungu ze bwite.
Kinyarwanda
English











