Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Umubyeyi yashyikirije Polisi umukobwa we wari wataye umwana

Umubyeyi wo mu karere ka Rulindo, tariki ya 29 Mutarama yafashe icyemezo cyo gushyikiriza umukobwa we sitasiyo ya Polisi ya Murambi yo mu karere ka Rulindo amukekaho kuba yarataye umwana we w’amezi 7.

Nk’uko uwo musaza abitangaza, ngo uwo mukobwa we yatwaye inda, yanga kumubwira uwayimuteye, nyuma aza kubyara, kuwa gatatu mu gitondo amubwira ko ashyiriye se w’umwana i Kigali.

Uwo musaza yakomeje avuga ko kuri uwo munsi ku mugoroba, uwo mukobwa we yagarutse mu rugo nta mwana agarukanye, ariko ntiyamushira amacyenga ahita amushyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Murambi, kuko yakekaga ko yaba yamwishe.

Uyu musaza yagize ati: “Umukobwa wanjye yanze kumbwira se w’umwana. Kuwa gatatu nibwo yambwiye ko amushyiriye se i Kigali, ariko natangajwe no kubona agarutse nta mwana agaruye.”

Yakomeje avuga ati:“ Sinamushize amakenga, kuko naketse ko yaba yagiriye nabi umwana, nibyo byatumye mujyana kuri Polisi ngirango wenda uwo mwana abe yatabarwa:”

Ngo uyu mugore gito ageze i Kigali, yataye umwana we mu gihuru kiri mu mudugudu w’Akarubimbura, Akagari ka Nyamugari mu murenge wa Gatsata.

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo nayo yemeje ko yatabaye uwo mwana kuri uwo munsi, igahita imujyana mu kigo cyita ku bana batagira kivurira cyitwa “Malayika Murinzi” kiri mu Gatsata.

Polisi ikorera muri ako karere, ivuga ko uwo mwana basanze ari mu myenda, ubwo abagenzi bahitaga hafi y’aho nyina yari yamutaye, bakumva arira, bakaza bakamutabara.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superitendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza yamaganye iki gikorwa, aho yakigereranyije n’igikorwa cya kinyamaswa.

SSP Mwiseneza yagize ati:” Abana ntibagomba kuzira amakosa y’ababyeyi babo, Umwana wese nk’ikindi kiremwamuntu afite uburenganzira bwo kubaho, ni agahomamunwa kubona umubyeyi ubusanzwe ufite inshingano zo kurera umwana we ariwe ukora ibintu nk’ibi.”

SSP Mwiseneza yashimye abaturage bagize uruhare mu gutabara uyu mwana, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abica amategeko n’abagizi ba nabi bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Uyu mubyeyi gito, arimo gukorerwa dosiye bityo ikazashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe ku mahano yakoze.