Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi y'u Rwanda yigishije abaturage uburyo bwo kugenda no kwambuka umuhanda

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abaturage amategeko y’umuhanda no kwirinda impanuka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo, kuwa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 yigishije abaturage bo mu murenge wa Mukoto, uko bagenda kandi bakambuka umuhanda cyane cyane bagakoresha ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru hazwi nka "Zebra Crossing", kandi bagatabara vuba ugize impanuka kugirango agezwe kwa muganga.

Ubu bukangurambaga bukaba buri muri gahunda za Polisi y’u Rwanda, ariko na none mu minsi ishize muri aka karere hakaba haragiye hagaragara impanuka, akenshi zitewe n’abanyamaguru kandi abaturage ntibihutire gutabara.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yasobanuriye abaturage uko bambuka umuhanda avuga ati:”Birakwiye ko umunyamaguru ugiye kwambuka umuhanda abanza akareba iburyo n’ibumoso, akareba ko nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira hagati mu muhanda, maze akabona kwambuka, kandi nabwo akambuka yihuta, akirinda kumara akanya kanini hagati mu muhanda, yirinda kwambuka avugira kuri telephone cyangwa arimo yandika ubutumwa bugufi.”

SP Gashumba yanasabye abanyamaguru cyane cyane abanyeshuri kwirinda gukinira mu muhanda kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko umuhanda atari umuharuro.  

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere Inspector of Police (IP) Francois Ndayambaje, yasabye abaturage ko igihe cyose habaye impanuka, bajya  bihutira gutabara, aho yavuze ati:”Mu Rwanda dufite umuco wo gutabarana, ariko bamwe muri mwe hari igihe hano nk’ikamyo ipakiye inzoga ikora impanuka, mukihutira kunywa inzoga ipakiye aho gutabara uri mu kaga. Uyu si umuco nyarwanda kandi mumenye ko kudatabara uri mu kaga bihanwa n’amategeko.”

Yabasabye kandi kujya batanga amakuru y’abashoferi bajugunya imyanda mu muhanda, akaba yavuze ati:”Mu rwego rwo gukomeza kugira isuku umuco mu gihugu cyacu, turabasaba ko umushoferi mubonye ujugunya imyanda mu muhanda mwahita mutubwira agahanwa, kuko Polisi n’ubuyobozi bw’akarere barabibakanguriye.”

Abaturage bashimiye inama bagiriwe na Polisi bavuga ko ibyo babigishije bagiye kubigira umuco.