Abaturage bo mu murenge wa Base, mu kagari ka Rwamahwa, bakanguriwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kugira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bafitanye, ibyo bakabikora bagira inama abayafitanye, ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma akumirwa.
Ubu butumwa bwahawe ingo icyenda zibanye nabi ndetse n’abahoze bakora uburaya 18 mu gasantere ka Base, ku itariki ya 13 Kamena. Bose basabwe guharanira icyateza imbere imibereho myiza yabo n’imiryango yabo no kwitabira gahunda za Leta yashyizeho zigamije iterambere ry’abaturage.
Ubwo yaganiraga nabo,ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Rulindo Inspector of Police (IP) Fidele Mbonimana yagize ati:” ingaruka z’amakimbirane ni mbi; icyo yaba ashingiyeho cyose. Iyo adakemuwe hakiri kare, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro mubi wo kwihanira”. IP Mbonimana yakomeje ababwira ko kwishora mu biyobyabwenge nabyo biri mu bitera ayo makimbirane yo mu miryango. Kuri iyi ngingo yagize ati:” abanywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano zitemewe bagira ibibazo bitandukanye. Usanga bishora mu byaha nk’ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gukubita no gukomeretsa ndetse n’abana babo usangabarataye amashuri, n’ibindi”.
Yasabye abakibyishoramo kubireka ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, aho abonye ayo makimbirane cyangwa ibindi byaha akabimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira hakiri kare ingaruka zabyo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Nkunzinezayimana Fiacre, we yababwiye ko amakimbirane ashingira ahanini ku kutumvikana uko umutungo wakoreshwa neza, bigatuma umugabo cyangwa umugore awusesagura cyangwa akawupfusha ubusa. Yavuze kandi ko ayo makimbirane ashobora no guterwa n’ubuharike, guca inyuma uwo mwashakanye ndetse no kutuzuza inshingano ku bashakanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base yakanguriye abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi nka bumwe mu buryo bwiza bwo gushakiramo umuti w’ibyo bibazo.
Aha, yagize ati:” Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no gushaka umuti wabyo. Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro bitandukanye; bityo buri wese witabiriye umugoroba w’ababyeyi agatanga umusanzu we mu kubikemura”.
Abitabiriye ibyo biganiro bishimiye inama bagiriwe biyemeza kuzishyira mu bikorwa.
Kinyarwanda
English











