Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi y’u Rwanda yafashe amaduzeni 359 ya Chief Waragi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe yafashe imodoka Taxi Minibus yo mu bwoko bwa Hiace ifite Pulaki RAA 632 V, ikaba yari itwawe n’uwitwa Habanabakize Asuman w’imyaka 32 ipakiye amaduzeni 359 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi nka Chief Waragi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko igihe abapolisi bari mu kazi kabo gasanzwe ka buri munsi mu murenge wa Ntarabana akagari ka Kajevuba, iyo modoka yazanye izo nzoga mu gasanteri ka Cyamutara kari muri ako kagari, ariko abaturage bayibonye babwira abapolisi ko hari imodoka igiye gupakururira inzoga zitemewe aho, nabo bahita bajya kuyifata, banasangamo nyirazo ariwe Mujawamariya Claudine w’imyaka 25.

CIP Hakizimana yaboneyeho umwanya wo gushimira abatanze aya makuru ngo izi nzoga zifatwe, no kubibutsa ko izi nzoga zitemewe mu Rwanda kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, kandi uwazinyoye zimutera kwishora mu bindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana n’ibindi byaha.

Aha akaba yagize ati:”Uwabinyoye bimutesha ubwenge bikamutera gukora ibindi byaha. Ikindi kandi, izi nzoga kimwe n’ibiyobyabwenge muri rusange biteza ubukene mu miryango, kuko uwabinyoye adakora ahubwo n’ibyagateje umuryango we imbere akabijyana muri izi nzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi biyobyabwenge bimwangiriza ubuzima”.

Yasoje asaba abanyarwanda gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru ku gihe, ku bakekwaho kwinjiza izi nzoga n’ibindi biyobyabwenge, kugirango batabwe muri yombi kandi bashyikirizwe ubutabera.