Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yigishije abanyeshuri uko bakwiriye kugenda mu muhanda

Ku itariki ya 21 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yaganirije abanyeshuri barererwa mu bigo by’amashuri byegereye umuhanda Kigali-Musanze byo mu mirenge 3 harimo ishuri ribanza rya Nyakambu ryo mu murenge wa Ntarabana, ikigo cya Trust Mountain  Academy cyo mu murenge wa Shyorongi, n’abo mu ishuri ribanza rya Rulindo riherereye mu mu murenge wa Bushoki, basobanurirwa amategeko y’umuhanda n’uko bagomba kuwugendamo neza mu gihe  bajya cyangwa bava ku ishuri hagamijwe kwirinda impanuka.

Ibiganiro byahuje Polisi n’abanyeshuri b’ibi bigo bikaba byarabereye aho abanyeshuri bakunze kwambukira umuhanda.

Ubwo Chief Inspector of Police (CIP) Charles Hakizimana uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana yaganiraga n’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Nyakambu, yabanje gushima ubufatanye buri hagati ya Polisi n’ubuyobozi bw’amashuri atandukanye muri aka karere, ku buryo bafatanya na bo mu gukumira ibyaha muri rusange.

Ku birebana n’impanuka zo mu muhanda, yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gukangurira abana b’abanyeshuri kumenya gukoresha neza umuhanda ari ngombwa kuko bakura bazi neza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati,’’ Abanyeshuri muri bamwe mu bakoresha inzira nyabagendwa cyane.  Ni ngombwa rero ko mwigishwa amategeko y’umuhanda mukarushaho gusobanukirwa uko mwakwitwara mu gihe mwambuka umuhanda hagamijwe kurwanya impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.’’

Yagize kandi ati,"Ni ngombwa ko musobanukirwa icyo ibyapa biboneka ku muhanda bisobanura, mukwiye kandi kumenya uko imirongo yagenewe abanyamaguru ikoreshwa  mu gihe bambuka  umuhanda.’’

Aha yabasobanuriye ko mbere yo kwambukiranya umuhanda bagomba kureba impande zawo zose, babona nta kinyabiziga kiri hafi bakambuka bihuta.

 CIP Hakizimana yababwiye ati,"N’ubwo mwaba mwambukira ahabugenewe, ndetse mu gihe gikwiriye, mugomba kwihuta, ntimutinde mukora ibikorwa bitandukanye nko kuganira cyangwa gukina umupira.”

Yabibukije kandi kujya banyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari.

Yasoje avuga ko iyi gahunda yo guhugura no kwigisha abanyeshuri ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda izagera ku bigo byose by’amashuri byegereye imihanda inyuranye yo muri ako karere.

Nyuma yo kwigishwa amategeko yo kugenda mu muhanda, abo banyeshuri beretswe ndetse bakora umwitozo wo kwambuka umuhanda bakurikije amasomo bari bamaze kwigishwa.

Ibiganiro nk’ibi ku kigo cya Trust Mountain Academy byatanzwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi, Assistant Inspector of Police (AIP) Theophile Ntabakivindimwe, na ho ku ishuri ribanza rya Rulindo bitangwa n’Umuyobozi w’umusigire wa Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano.