Ku itariki ya 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yongeye kwigisha abanyamaguru uburyo bakwiriye kugenda mu muhanda; ibi bikaba bigamije gukumira impanuka zihitana zikanakomeretsa bamwe mu bawukoresha.
Umuyobozi wungirije wa Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano, yabiganirije abatuye akagari ka Gasiza, mu murenge wa Bushoki, naho Umwofisiye ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi, AIP Theophile Ntabakivindimwe abiganiriza abanyeshuri biga ku kigo cy'amashuri cya Rusiga giherereye mu kagari ka Gako mu murenge wa Rusiga.
Yababwiye ko Umunyamaguru agomba buri gihe kunyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda akurikije icyerekezo arimo kujyamo; kandi ko agomba kunyura mu nzira yateganyirijwe Abanyamaguru.
Yongeyeho ko igihe yambuka umuhanda agomba guca mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho yemerewe kwambukira; ariko na none akabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta kinyabiziga kimusatiriye; yabona hari ikimusatiriye agategereza kikabanza kikanyuraho.
Yagize ati:"Igihe mwambuka umuhanda mugomba kwihuta. N’ubwo mukwiriye kwihuta igihe mwambuka umuhanda; ariko na none mufite uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo murimo kwambukiramo mukoresheje ukuboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi; kandi abatwaye ibyo binyabiziga bagomba gutegereza mukabanza gucaho."
Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu kigo cy'amashuri cya Rusiga, AIP Ntabakivindimwe yababwiye ko bagomba guca ibumoso bw’umuhanda, bakanyura ahagenewe abanyamaguru, kandi na none bagaca mu mirongo igaragaza aho abagenzi bemerewe kunyura igihe bambuka umuhanda.
Yababwiye ati,"N’ubwo mwaba mwambukira ahabugenewe, ndetse mu gihe gikwiriye, mugomba kwihuta ntimutinde mukinira mu muhanda kuko mwahakorera impanuka."
Nyuma yo kwigisha aba banyamaguru uburyo bwo kugenda mu muhanda, Polisi yaberetse uko bikorwa; hanyuma na bo bakora umwitozo.
Kinyarwanda
English











