Ubwo kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri abamotari n’abashoferi batwara abagenzi mu modoka bakorera mu karere ka Rulindo bari mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Polisi y’u Rwanda yaboneyeho umwanya wo kubashishikariza kwirinda gufatanya n’abagizi ba nabi bashora abana mu bikorwa bigayitse n’ingeso mbi zirimo n’ubusambanyi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Rudasingwa, yarababwiye ati:” Mwebwe rwose muri abafatanyabikorwa bakomeye ba Polisi y’u Rwanda kubera uruhare rwanyu mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, ariko hari bamwe muri mwe mutangiye guteshuka kuri iyi nshingano, ahubwo ugasanga batiza umurindi abanyabyaha cyane cyane abagemurira abagizi ba nabi abana b’abakobwa bakabakoresha ibikorwa bigayitse ndetse n’ubusambanyi.”
Yakomeje ababwira ati:”Turabasaba rero ko igihe hari umwe muri abo ukubwiye ati ngereza uyu mwana aha n’aha, kandi ubona ko agamije kumusambanya, ukwiye gufata iya mbere mu kwanga ikibi, ukajya uhita ubitumenyesha tukaburizamo ubu bugizi bwa nabi, kuko ibi bikorwa bigira ingaruka k’ubuzima bw’uyu mwana w’umukobwa.”
SP Rudasingwa yababwiye ko abazajya bafatwa bikagaragara ko ari abafatanyacyaha n’aba bashora abana mu bikorwa bibi n’ubusambanyi, bazajya bahanwa nkabo bakaba bafungwa, kandi bikabagiraho ingaruka bo ubwabo n’imiryango yabo.
Yasoje abashimira kubera ubufatanye bwabo cyane cyane binyuze mu matsinda bahuriramo yo kurwanya Kanyanga (Anti kanyanga Clubs) n’ibindi byaha, abasaba ko bakongeramo imbaraga, aho bakeneye ubufasha bakitabaza Polisi y’u Rwanda.
Muri aya mahugurwa, abakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu aribo Uwizera Alice na Manirareba Theoneste basobanuriye abo bamotari n’abatwara abagenzi mu modoka imikorere y’iyi Komisiyo n’inshingano zayo, ubusobanuro bw’umwana n’uburenganzira bwe.
Kinyarwanda
English











