Nyuma y’uko bigaragaye ko mu karere ka Rulindo hari abana bakivanwa mu ishuri n’ababyeyi babo kugirango babafashe mu mirimo itandukanye kandi ivunanye, ku itariki ya 30 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere yaganirije abasoromyi b’icyayi barenga 350 bakorera kuri site ya Muvumo yo mu kagari ka Rwamahwa umurenge wa Base na site ya Kavumo yo mu kagari ka Bwimo umurenge wa Rukozo, ibakangurira gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18.
Ubu bukangurambaga bwatazwe n’umugenzuzi w’umurimo muri aka karere Nyirahakizimana Evelyne, ari kumwe n’umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri Rulindo Inspector of Police (IP) Fidèle Mbonimana.
Nyirahakizimana yarababwiye ati:”Birababaje kubona bamwe muri mwe muvana cyangwa mugasibya abana ishuri mukabazana mu mirimo nk’iyi ivunanye yo gusoroma icyayi. Mukwiye kumenya ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bimwangiza kuko adakura neza haba mu mutwe no ku mubiri, bityo n’iyo nyuma mwamushyira mu ishuri ntatsinde amasomo ye.”
Yakomeje yihanangiriza aba babyeyi, kuko iyo bashora abana babo mu mirimo ivunanye baba bababwira ko iyi mirimo ari yo izavamo bimwe mu bikoresho by’ishuri, kuko guha umwana ibyangombwa byose kugira ngo abashe kwiga neza ari inshingano z’umubyeyi.
Yasoje asobanurira abo babyeyi ko itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rifata gukoresha umwana nk’icyaha, gusa rikaba ryemera ko iyo afite hagati y’imyaka 16 na 18 ashobora gukoreshwa imirimo ijyanye n’ubushobozi bwe ariko akarindwa imirimo ikorwa n’ijoro kandi agahabwa ikiruhuko kingana n’amasaha 12 ku munsi.
IP Mbonimana yabasobanuriye ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko, kandi ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarageza kuri iyo myaka agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukoresha imirimo ivunanye.
Yakomeje ababwira ati:”Polisi y’u Rwanda irabakangurira kwirinda gushora abana banyu mu mirimo nk’iyi ivunanye, kuko umwana agomba koherezwa mu ishuri, akiga neza kugirango aziteze imbere anateze imbere igihugu.”
Nyuma y’ibi biganiro umwe mu babyeyi witwa Ngendahayo Anastase yaravuze ati:“Abana bacu tubazana kudufasha mu mirimo nk’iyi kuko natwe nta bushobozi buhagije tuba dufite ngo tubabonere ibyo bakeneye byose, ariko twumvaga ko atari imirimo ivunanye, ariko ubwo mutubwiye ko bitemewe ntituzongera kuyibakoresha kandi tugiye no gushishikariza abandi kureka kuvunisha abana, ahubwo bakabohereza mu ishuri.”
Kinyarwanda
English











