Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yakanguriye abatwara imodoka n’abagenzi kwirinda kwangiza ibidukikije

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, ku itariki 6 z’uku Kwezi yakanguriye abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange n’abagenzi kutajugunya imyanda aho babonye hose kubera ko ari uguteza umwanda no kubyangiza ibidukikije.

Ubu bukangurambaga bwabereye ku muhanda Base - Kigali; ahigishijwe abagera ku 1000.

Mu butumwa yabagejejeho, ushinzwe imikoranire ya Polisi  y'u Rwanda n’abaturage, ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Fidele Mbonimana yababwiye ati,"Hari bamwe mu bagenzi n’abatwara ibinyabiziga bajugunya ku gasozi amacupa ya pulasitiki n’ibindi bintu byarimo amata, amazi, imitobe, n’ibindi binyobwa; cyangwa ibyarimo amandazi, imigati, n'ibindi.  Kubishyira ahatabugenewe ni uguteza umwanda; kandi  usibye n’ibyo; ni ukwangiza ibidukikije. Murasabwa kubyirinda."

Yakomeje ababwira ati,"Kubungabunga ibidukikije ni ukurengera ubuzima bw’ibihumeka. Dufatanye twese kubirengera , kandi  uwo muco tuwutoze  abandi." 

IP Mbonimana yababwiye ko nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayiyongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha, nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 32.

Ingingo yaryo ya 64 ivuga ko abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, haba umuntu ku giti cye, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije, mu gutunganya ubusitani n’uturere dukomye, n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije.

Aganira n'abo bashoferi n'abagenzi, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki, IP Canisius Rutagengwa yababwiye  ati," Kwangiza ibidukikije bitera imyuzure, inkangu n’ibindi biza bihitana bikanakomeretsa abantu n’amatungo, ndetse bikangiza imyaka n’ibikorwa remezo. Murasabwa gutanga umusanzu mu kubibungabunga."

Yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka; naho abagenzi abasaba kujya batanga amakuru y’umusheferi wishe amategeko y'umuhanda, akora ibikorwa birimo gukoresha telefone batawaye imodoka, gutwara imodoka ku muvuduko urengenze uwemewe n'amategeko, guca ku bindi binyabiziga bikorewe ahantu bibuzanyijwe.

Abo bashoferi n’abagenzi basabwe kandi kuba abafatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa  ry’ibiyobyabwenge mu gihugu batungira agatoki Polisi ababitunda, ababikoresha n’ababicuruza.