Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yahuguye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo muri Tumba

Abagize Komite zo kubungabunga umutekano bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha. Nk’Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ibaha amahugurwa  kugira ngo basohoze izo nshingano neza.

Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize ku itariki 10 z’uku kwezi , Polisi mu karere ka Rulindo  yahuguye abo mu murenge wa Tumba; bakaba barahuguwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) William Serisansima.

Urwego rwa Komite zo kubungabunga umutekano rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri N° 02/07 ryo mu 2007. Iri Teka ni ryo rigena inshingazo z’abarugize.

Mu butumwa yagejeje ku bagize uru rwego, IP Serisansima yabanje kubashimira uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha; ariko na none abasaba gushyira imbaraga mu kubikumira.

Akiri kuri iyi ngingo yerekeye ubufatanye mu gukumira ibyaha yagize ati,"Umutekano ni ishingiro ry’ibyo igihugu kimaze kugeraho; kandi ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiriye rero kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atangira ku gihe amakuru yatuma inzego zibishinzwe zigikumira. "

Yababwiye kandi ati,"Mufite uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Mufite kandi uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho mutuye. Mukomereze aho ; kandi murangwe n’ubunyangamugayo, imikorere myiza n’imikoranire myiza n’izindi nzego ndetse n’abaturage."

Yagarutse ku myitwarire ikwiriye kuranga abagize uru rwego agira ati,"Umwigisha mwiza atanga urugero rwiza. Nk’abagize Komite zo kubungabunga no gusigasira umutekano, murasabwa kuba Indakemwa muri byose kuko ari bwo ubutumwa mutanga ku kwirinda ibyaha buzahabwa agaciro."

IP Serisansima yabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; bityo abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye bibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha aho biva bikagera.

Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa; abasaba gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo bigisha abaturage kubyirinda no gutanga amakuru yerekeye ababyishoramo.

Yabasabye kandi kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, gusesengura amakuru bahabwa; hanyuma bakayasangiza izindi nzego kugira ngo zifatanye gukumira icyahungabanya umutekano.

Abitabiriye ayo mahugurwa bashimye Polisi uburyo idahwema kubahugura ,biyemeza ko bagiye  gushyira imbaraga mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.