Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yagize uruhare mu guhuza umuryango wabanaga mu makimbirane

Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, harimo no gukumira icyabuza buri munyarwanda abaho mu mahoro n’umutekano. Iyi nshingano Polisi y’u Rwanda ikaba iyigeraho inyuze mu biganiro igirana n’abaturage, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).

Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, nyuma y’aho imenyeye amakuru ko mu kagari ka Kirenge, umurenge wa Rusiga hari umuryango umaze igihe ubana mu makimbirane, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9  Kanama 2014, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Dusengimana
 ari kumwe n’umuyobozi w’ako kagari ka Kirenge Tayari   Fils Innocent , basuye urugo rw’abavandimwe 2 basigaye mu muryango  wa Muberuka Jean na Kanzayire Venantie aribo Twagirayezu Félecien na Nyirantambara Yvette bakimbiranaga bishingiye kumutungo umuhungu ya kubitaga mu shikiwe na bakuru babo abaziza ko bamwimye amafaranga y’inkwano kandi barasigaye mu mitungo y’abbyeyi babo.

bigishijwe bagirwa ni nama.basobanurirwa ububi bwo kubana mu makimbirane n’ingaruka mbi bitera, Nyuma yokumva inama bagiriwe  bose babyishimiye biyemeje ko bagiye  gutanga umutekano mu rugo ndetse no kubana mu mahoro.

Bamaze kumva ibibazo by’uyu muryango, AIP Dusengimana na Tayari babagiriye inama, babasaba kuva muri ayo makimbirane barimo, kuko adindiza iterambere ry’urugo rwabo, kandi akaba yanatuma umwe yica undi biramutse bikomeje bityo.

Nyuma yo kumva izo nama, uyu muryango washimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabafasha gukemura amakimbirane babagamo, aho bemeje ko bo ubwabo bari barananiwe kuyikemurira, bakaba bagira inama indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo.