Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, harimo no kurwanya icyabuza buri munyarwanda kubaho mu mahoro n’umutekano. Iyi nshingano Polisi y’u Rwanda ikaba iyigeraho inyuze mu biganiro igirana n’abaturage, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).
Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Rulindo, nyuma y’aho imenyeye amakuru ko mu murenge wa Rusiga hari imiryango 12 imaze igihe ibana mu makimbirane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2014, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo Assistant Inspector of Police Emmanuel Dusingizimana ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusiga Uwamahoro Telesphore basuye iyo miryango, ibasobanurira imvo n’imvano y’amakimbirane yayo, abenshi bavuga ko ashingiye ku ikoreshwa nabi ry’imitungo, ubusinzi bw’umwe mu bagize umuryango ariko cyane cyane rigaragara ku bagabo.
Amaze kumva ibibazo by’iyi miryango, AIP Dusingizimana n’umuyobozi w’umurenge babagiriye inama, babasaba kuva muri ayo makimbirane barimo, kuko adindiza iterambere ry’ingo zabo, kandi akaba yanatuma umwe mu bagize umuryango yica undi biramutse bikomeje bityo.
Uwamahoro yasabye iyo miryango n’abaturage muri rusange kugirana inama bagakemura amakimbirane baba bafite ibinaniranye bakegera ubuyobozi bukabafasha cyangwa bakagana inzira y’ubutabera.
Nyuma yo kumva izo nama, iyi miryango washimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabafasha gukemura amakimbirane babagamo, aho bemeje ko bo ubwabo bari barananiwe kuyikemurira.
Umwe mu bagize imiryango yagiriwe inama witwa Munyeragwe Jean Bosco w’imyaka 37 n’abana batatu yagize ati:”Kubera inama Polisi n’ubuyobozi batugiriye, amakimbirane mu rugo rwacu ararangiye, ubu dutangiye ubuzima bushya”.
Iyo miryango yagiriye inama indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo, kuko ingo zirimo amakimbirane zidatera imbere kuko nta n’umwe wita ku iterambere ryarwo, kandi n’ibyo batunze buri wese akabisahura abijyana mu nyungu ze bwite.
Kinyarwanda
English











