Muri gahunda y’icyumweru cyagenewe ibikorwa bya Polisi, abaturage bo mu tugari twa Kivugiza, Gasiza, na Shengamure two mu murenge wa Masoro, bagiranye inama na Polisi maze babakangurira kwicungira umutekano, kwirinda amakimbirane mu ngo zabo no kurwanya ibiyobyabwenge.
Nyuma y’inama hakaba harabaye ho igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge birimo Kanyanga ingana na litiro 120.
Nzeyimana Jean Pierre uyobora umurenge wa Masoro yakanguriye abaturage gukomeza kwicura umutekano barushaho gukorana na Polisi batangira amakuru ku gihe ahobakeka abanyabyaha.
Yabibukije ko bagomba kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu buvuzi,kwitabira umuganda ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.
yashimiye byimazeyo kandi Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’abaturage, kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibi ari ingenzi kuko bituma abaturage bamenya uko igihugu gihagaze kandi bakarushaho gukangurirwa kwicungira umutekano no kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba kubufatanye na Polisi.
Chief inspector of Police Sano Nkeramugaba umuyobozi wa Polisi muri ako karere yasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi) kuko abarucuruza baba ari abaturanyi babo kandi akenshi baba bazi uburyo bukoreshwa mu gutwara ibyo biyobyabwenge.Yababwiyeko umutekano utareba Polisi gusa ko ahubwo aribo bagomba gufata iyambere mu kuwubungabunga.
Yasabye kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Kinyarwanda
English











