Kuri uyu wa 4 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo umurenge wa Bushoki yasubije kompanyi ya CHICO (China Henan International cooperation Ltd) ikora umuhanda Base-Rukomo litiro 600 za mazutu yari yaribwe n’abakozi bayikorera
Abaturage bagera kuri 700 bari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police Jean Baptiste Ntaganira ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Murindwa Prosper basubije kumugaragaro Kompanyi ya CHICO mazutu yayo yari yaribwe, aha abayobozi baboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage kwirinda ubujura kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
ACP Jean Baptiste Ntaganira yavuze ko izi litiro zagiye zifatanwa abaturage aho bikekwako ari abashoferi bakorera iyi kompanyi bagiye bagurisha aya mavuta.
ACP Ntaganira yasabye abakozi bakorera ibigo bitandukanye kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo murwego rwo kwirinda gutakaza akazi kabo.
Yagize ati “ Ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bikwiye guhora bibaranga kuko iyo ufashwe ugurisha ibikoresho by’urwego ukorera bikuviramo ingaruka zikomeye zirimo gufungwa ndetse no gutakaza akazi kari kagutunze wowe n’umuryango wawe.”
Akomeza avuga ko polisi itazihanganira umuntu wese ufite umutima w’ubujura kuko biri mu bidindiza iterambere ry’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange
Yagize ati “ Iyo umuturage yibwe ibintu bye byamufashaga muri gahunda ze zaburi munsi bituma ubukungu bwe busubira inyuma”
ACP Ntaganira akomeza asaba abantu bagifite umutima w’ubujura kuwureka kuko amaherezo yabo atari meza kandi akanasaba umuntu wese uguze ikintu atazi neza aho cyaturutse kubyitwararika akabanza agashishoza mugihe agize amakenga akihutira kumenyesha inzego z’umutekano.
Murindwa Prosper umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo nawe yavuze ko ubujura buri mu bintu bihangayikishije aka karere ariko kubufatanye n’inzego z’umutekano iki cyibazo cyahagurukiwe.
Asoza asaba abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwishora mu bikorwa by’ubujura kuko bibateza igihombo bikanabakururira ingaruka zirimo no gufungwa.
Mugihe iyi mazutu yasubijwe kompanyi y’abashinwa ikora umuhanda Base- Rukomo abakekwa kuba baragize uruhare muri ubu bujura bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB )Sitasiyo ya Bushoki kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.
Kinyarwanda
English











