Ku wa 13 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rulindo yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga mu bigo bitatu bagera kuri 800; ibabwira ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, kandi ibakangurira kwirinda kubyirinda.
Abanyeshuri Polisi yagiranye na bo ibiganiro ni abira mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi ruri mu murenge wa Murambi; abo mu rwa Kadendegeri ruri mu murenge wa Buyoga; n’abiga mu rwa Ngarama ruri mu murenge wa Bushoki.
Aganira n’abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere , Chief Inspector of Police (CIP) Fidele Mbonimana yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge (mu Rwanda) ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere higanjemo Urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashi zirimo izitwa Chief Waragi, Suzi, Kitoko, Host Waragi na Zebra Waragi.
CIP Mbonimana yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Bitesha ubwenge uwabinyoye; hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta bwenge n’umutimanama aba afite."
Yagize kandi ati," Ntushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo ugire icyo wimarira mu buzima; cyangwa ukimarire umuryango wawe n’Igihugu unywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Mwirinde kubyishoramo niba mushaka ahazaza heza."
CIP Mbonimana yabwiye abo banyeshuri ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yababwiye kandi ati,"Bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; kureka ishuri, kuba ababyeyi imburagihe, uburwayi no gutuma umuntu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa. Mukwiriye kubyirinda; kandi mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera."
Umuyobozi wa APAPEC Murambi, Duniya Jean Marie Vianney yashimye Polisi ku butumwa yahaye abanyeshuri abereye Umuyobozi ; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Ubutumwa nk’ubu bwo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge ni bwo bwatanzwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kadendegeri no mu rwa Ngarama.
Kinyarwanda
English











