Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafashe Nsengiyumva Celestin ufite imyaka 49 wari upakiye mu modoka inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya divayi isusurutsa, yafatanwe amacupa 290 ari mu mifuka. Yafashwe kuri uyu wa mbere tariki 06 Gicurasi 2019,afatirwa mu mu murenge wa Ntarabana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko izi nzoga Nsengiyumva yari azivanye mu karere ka Gicumbi azijyaniye undi mukucuruzi wazo bakoranaga wo mu karere ka Rwamagana afatirwa mu karere ka Rulindo.
CIP Alex Rugigana yatangajeko izo nzoga zafashwe k’ubufatanye n’abaturage aho batanze amakuru yafashije Polisi kuzifata.
Yagize ati” kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’inzoga z’inkorano n’ibindi biyonyabwenge,batanze amakuru kuri Polisi ko babonye imodoka ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge.Natwe ayo makuru ntabwo twayatejeje agaciro hahise hategurwa igikorwa cyo gufata iyo modoka.”
CIP Rugigana yibukije abakora inzoga z’inkorano n’abazicuruza kubireka kuko inzego z’umutekano zahagurukiye kubarwanya kandi uzabifatirwamo azajya abihanirwamo .
Yagize ati” inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bahagurukiye kurwanya abacuruza inzoga z’inkorano n’ibindi biyobya bwenge kandi ubifatiwemo azahanwa uko amategeko abiteganya.
CIP Rugigana yasabye abaturage kwitandukanya n’inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge kuko bigira ingaruka kubuzima bwabo, akaba ari n’intandaro y’ibindi byaha, yabasabye gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Yasoje ashima abaturage uruhare bakomeje kugira barwanya abenga abatunda na bakanacuruza inzoga z’inkorano ndeste n’ibindi biyobya bwenge, abibutsa ko umutekano ariwo shingiro ryabyose .
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge(RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buca amande ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Kinyarwanda
English










