Polisi y’u Rwanda yari imaze iminsi ifite amakuru aturuka mu baturage no mu buyobozi bw’ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gikorera mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Masoro cyitwa Rutongo Mining Company ko hari abantu biba amabuye muri iki Kigo bakajya kuyacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku itariki 25 Nyakanga uyu mwaka Polisi yakoze umukwabu wo gufata abantu batwara ayo mabuye.
Muri icyo gikorwa hafashwe Moto ebyiri zihetsweho ayo mabuye y’agaciro agiye kugurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Imwe muri moto zafashwe ifite pulake RC 860 W; ikaba yari ipakiyeho ibiro 70; indi ifite pulake RB 794J ikaba yari ipakiyeho ibiro 71; aya mabuye yose akaba ari ayo mu bwoko bwa Gasegereti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru bahise bategura igikorwa cyo gufata abantu biba ayo mabuye, babasha gutafa izo moto ebyiri; abari bazitwaye bakaba barazitaye bakiruka ubwo Polisi yabahagarikaga.
Yagize ati,"Twari dufite amakuru ko hari za moto zidafite ibyangombwa zitwarwaho amabuye y’agaciro y’amibano.Twahise dutegura igikorwa cyo kuzifata, dufata ziriya ebyiri."
CIP Twizeyimana yavuze ko Abapolisi bahagaritse ziriya moto; abari bazitwaye bazivaho bariruka; Abapolisi bazegereye basanga zihetse ibifuka binini, barebyemo basanga ni amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.
Yongeyeho ko; bitewe n’aho ariya mabuye yafatiwe ndetse n’ibipimo by’ikoranabuhanga byakorewe mu kigo cya Rutongo Mining Company bigaragara ko ayo mabuye yari yibwe muri kiriya kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abantu gucika ku muco wo kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko; anagira inama ubuyobozi bw’ikigo gicukura aya mabuye gukaza umutekano mu bakozi bacyo.
Yagize ati,"Biragaragara ko hari ubufatanyacyaha mu kwiba Amabuye y’agaciro muri kiriya Kigo. Ubuyobozi bwacyo bukwiriye gufata ingamba zo kubukumira."
Yashimye abatanze amakuru yatumye ariya mabuye y’agaciro yibwe kiriya Kigo afatwa; asaba abakora ubwo bujura kubicikaho.
Kinyarwanda
English











