Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Polisi yafashe amaduzeni 3 840 y’inzoga zitemewe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo ku itariki 21 Nzeri uyu mwaka yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake UAL 933A ipakiye amaduzeni 3 840 ya Chief Waragi na Kick Waragi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko izi nzoga zitemewe mu Rwanda zafatiwe mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana ahagana saa cyenda z’ijoro; kandi ko muri iyo modoka  harimo amabalo atatu y’imyenda yambawe (caguwa).

Yagize ati," Uwari utwaye iyo modoka yanze guhagarara ubwo Polisi yamuhagarikaga. Polisi yaramukurikiye; hanyuma abonye ko igiye kumufata arayihagarika avamo ariruka. Muri uko guhunga uwari uyitwaye yagonze indi modoka ifite pulake RAB 868 T.

Yavuze ko izi nzoga zinjijwe mu gihugu zivanywe muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

IP Gasasira yavuze ko izo nzoga n’imodoka zari zipakiyemo biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana mu gihe iperereza rikomeje.  

Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Uwo bihamye arafungwa, akanacibwa ihazabu. Kubyishoramo birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Kubinywa ntibituma umuntu yibagirwa ibabazo asanganywe; ahubwo bimwongerera ibindi. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

Yagize kandi ati,"Polisi ntihwema gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge ibabwira ingaruka zo kubyishoramo; ariko na n’ubu haracyari ababikora. Izakomeza kwigisha Umuryango nyarwanda kubyirinda inafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha."

IP Gasasira yibukije ko, gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewen'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu,  ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; bityo asaba  buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zitemewe mu Rwanda zifatwa; ndetse aboneraho gusaba abatuye aka karere kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa.