Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018, mu mirenge yose igize akarere ka Rulindo hatanzwe ibiganiro mu mugoroba w’ababyeyi bigamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.
Muri uyu mugoroba w’ababyeyi, abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda zikunze kugaragara mu mirenge ya Kinihira, Cyungo , Kisaro na Buyoga ihana imbibi n’ akarere ka Gicumbi, aho ababyinjiza mu gihugu babikura muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ibi biganiro byitabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere, Kayiranga Emmanuel, ari kumwe na Chief Inspector of Police (CIP) Laurent Rafiki uyobora Polisi mu karere ka Rulindo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yashimye ubufatanye bukomeje hagati y’abaturage, Polisi ndetse n’inzego z’ibanze haba mu gukumira ibyaha, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati,"Muzi neza ko turi mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, aho ikora ibikorwa byinshi byunganira uturere mu iterambere ry’abaturage, hari abazabona amazi meza amashanyarazi n’ibindi; icyo dusaba abaturage ni ukugira uruhare mu bibakorerwa no kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubikoresha."
Kuri iyi ngingo, yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge kubihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha, bidindiza ubukungu bw’igihugu mu gihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashowe ntagaruke.
Yagize ati,"Nizera ko buri wese amaze kubona ko nta nyungu iri mu gucuruza ibiyobyabwenge, abaturage bakwiriye gukoresha amahirwe ahari bakiteza imbere, haba mu kwibumbira mu makoperative, ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu yemewe n’amategeko."
CIP Rafiki na we yagarutse ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage nk’inzira itangirwamo amakuru yizewe; Polisi ikabasha gukumira ibyaha bitandukanye birimo no kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu rubyiruko.
Yagize ati,"Iyo inzego z’umutekano zikorana neza n’abaturage, amakuru atangirwa ku gihe, tukabasha gukumira ibyaha amazi atararenga inkombe, ndabashimira ntagushidikanya kuko gukumira ibyaha buri wese yabigize ibye."
Yakomeje asaba abaturage ubufatanye n’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri ku isonga y’ibihungabanya umutekano.
Yagize ati, "Urumogi n’inzoga z’inkorano zirimo iyitwa Muriture, Pombe ya ngwe n’izindi, bifite uruhare runini mu guhungabanya umutekano muri aka karere, uruhare rw’abaturage rurakenewe mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe tugakumira ibyaha bitaraba."
CIP Rafiki yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko uretse kuba bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.
Yagize ati, "Amategeko y’igihugu cyacu ateganya ibihano bikomeye ku muntu ucuruza cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge, si byiza rero ko umuntu yabyikururira. Abaturage bakwiye kudufasha guhindura imyumvire ya bamwe muri bo bagikomeje kwishora mu biyobyabwenge."
Kinyarwanda
English











