Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo : Ku bufatanye n’abaturage polisi yafashe abamburaga abaturage biyitirira urwego rw’umutekano

Ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa  Murambi  yafashe abantu Batanu (5)  barimo kwambura abaturage bavuga ko bakora mu rwego rwa Polisi rwahoze rushinzwe ubugenzacyaha (CID). Abaturage bahise batabaza Polisi iraza ibashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Abafashwe ni Nyabyenda Donat w’imyaka 34, Hakizimana Emmanuel  w’imyaka 32,  Habimana Jean Claude w’imyaka  40, Nizeyimana Emmanuel w’imyaka  30 na  Tuyizere Emmanuel  ufite imyaka 25.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko bariya bagabo bari mu gasantere ka Taba bagatangira buri muturage  bakamusaka bavuga ko bashaka abafite urumogi.  Babikoraga biyita abakozi b’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rwahoze rushinzwe ubugenzacyaha (CID), uwo basanze adafite urumogi batwaraga icyo bamusanganye.

Yagize ati  “Bateraga abaturage ubwoba bavuga ko uwanga ko bamusaka bahita bamurasa, uwo basanganye amafaranga bakayamwaka, uwo basanganye telefoni bakayitwara. Bafashwe  bamaze kwambura abaturage Batatu telefoni ebyiri(2) n’undi batse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.”

CIP Rugigana akomeza ashimira   abaturage bo mu murenge wa Murambi mu kagari ka Bubangu mu midugudu ya Taba na Karwa kubera ubushishozi bagize bagafata abo bambuzi.

Ati “Abaturage bitegereje abo bagabo babagirira amacyenga bahita babafata bahamagara Polisi iraza isanga koko ni abambuzi nta n’ubwo bigeze baba mu nzego z’umutekano na rimwe.”

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amjyaruguru yahereye  ashimira  bariya baturage ariko asaba n’abandi gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bagashishoza ku bantu bose bagenda biyita abayobozi bagamije kubambura.

Yagize ati:   “Muri iki gihe abambuzi babaye benshi ndetse bamwe bagenda biyitirira inzego z’umutekano, abaturage turabasaba gushishoza ndetse bababona bakihutira gutanga amakuru hakiri kare bagafatwa.”

Bariya bambuzi bose uko ari batanu Polisi y’u Rwanda yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorero muri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakorerwe dosiye.

Ingingo ya 174 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”