Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Imikino abapolisi bahuriramo n’abaturage ni urubuga rw’ubufatanye mu gukumira ibyaha

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018, habaye umukino wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo na Koperative y’abamotari bo mu mirenge ibiri yo muri aka karere ariyo Base na Bushoki (COTAMOBA). Uyu mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu kagari ka Mukoto, mu murenge wa Bushoki , warangiye abapolisi batsinze ibitego 3 kuri 1 cy'abamotari.

Uwo mukino wari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’abapolisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha (Community Policing ), ukaba waritabiriwe n’abaturage benshi bari baje kuwukurikirana no kumva ubutumwa bujyanye no gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kwibungabungira umutekano nk’inkingi y’iterambere ryabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Rudasingwa yashimiye abaturage ndetse n’abamotari kuba baritabiriye uwo mukino.

Yagize ati:’’Ndabashimira cyane uburyo mwigomye imirimo yanyu, mukitabira ubutumire muri benshi, iyi ni intambwe ikomeye mu gushyigikira imikoranire myiza mu rwego rwo kubumbatira umutekano. Imikino, imyidagaduro n’ibindi birori duhuriramo ni umwanya mwiza wo kwishimana; ariko kandi ni n’urubuga rwo kungurana ibitekezero no gufatira hamwe ingamba zituma dukomeza kurushaho ubufatanye mu gukumira ibyaha. Aho muzajya mubona ikintu gishobora guhungabanya umutekano mujye mutumenyesha hakiri kare ndetse n’izindi nzego kugira ngo dukumire”.

Umuyobozi wa Koperative y’abamotari, Munyankindi Jean Nepomuscene nawe yafashe ijambo ashimira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo kuri gahunda nziza yagize yo guhuza abapolisi n’abaturage, cyane cyane mu gutegura imikino nk’iyi. Yagize ati:’’Turashimira Polisi kuri iyi gahunda nziza yatumye tubasha kwidagadura cyane cyane muri uyu mukino. Uyu mupira  watumye duhuza urugwiro, byatumye kandi turushaho kubiyumvamo. Ubu tugiye kongera imbaraga mu kwicungira umutekano waba uwo muhanda, ndetse n’aho dutuye  nk’uko dusanzwe dufite itsinda ryo kurwanya ibyaha.”

Iki gikorwa kandi cyari cyitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki, Nzeyimana Claver, akaba yarashimiye abagize uruhare mu gutegura igikorwa. Yakomeje avuga ko kidakwiye guhagararira aho kuko cyibutsa abaturage uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Si ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo ikorana imyidagaduro n’abaturage batuye mu karere ka Rulindo kuko no mu kwezi  gushize tariki ya 20 Mutarama bakoranye n’abaturage siporo rusange mu muhanda wa Rulindo-Musanze.