Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Rulindo habaye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye byahafatiwe mu bihe bishize; abaturage bakitabiriye basabwa kutabyishoramo no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Kuri uwo munsi hangijwe litiro 15 za Kanyanga, amaduzeni 145 ya Chief Waragi n’amaduzeni 26 ya Zebra.
Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana; kikaba cyaritabiriwe n’amagana y’abaturage bo muri ako gace.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba yabwiye abari aho ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo ibyangijwe kuri uwo munsi.
Yagize ati,"Ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa. Hari abibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibabazo afite; ariko aho kubimwibagiza bimwongerera ibindi. Ikindi kandi bitera uwabinyoye gukora ibyo atatekerejeho bitewe n’uko nta bwenge aba afite."
SP Gashumba yongeyeho ko bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; hanyuma abagira inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Kuri uwo munsi kandi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe uwitwa Hakizimana Patrick apakiye ibiro 15 by’urumogi kuri moto ifite nimero ziyiranga RD 066 R; akaba yarafatiwe mu kagari ka Nganda, mu murenge wa Musaza; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.
Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ingingo ya 595 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose , ahanishwa igifumgo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Kinyarwanda
English











