Ku itariki 23 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite nomero za purake RAB 196M, yari ipakiwemo litiro magana abiri na mirongo itanu n’esheshatu za Kanyanga n’udushashi ibihumbi bitatu twa Chief Warage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana mu saa tatu za mu gitondo, mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana, ariko uwari uyitwaye akanga guhagarara.
Yakomeje agira ati: "Abari mu modoka babonye ko Polisi ibakurikiye bayihagaritse nko mu kirometero kimwe uvuye aho bangiye guhagarara, bava mu modoka bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo.
Yavuze ko imodoka n’izi nzoga za magendu mu Rwanda biri kuri Posite ya Polisi ya Kajevuba mu gihe iperereza rikomeje.
Yagize ati: "Polisi izi amayeri yose abatunda, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa".
Yakomeje agira ati: "Byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ubinywa".
CIP Hakizimana yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa k’ubinywa, ubicuruza cyangwa ubitunda ahubwo ko zigera no ku muryango ye, kuko iyo afunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwe adakora ibiteza imbere umuryango we.
Yagize ati "N’ubwo ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya bwatumye abantu bamenya ububi bwabyo ndetse benshi bakabireka, bake baracyabinywa, bakabitunda ndetse bakanabicuruza".
Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’amakimburane mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda.
Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko mu Rwanda no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa Kanyanga na Chief Warage, kimwe n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











