Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RULINDO: Bane bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y?agaciro mu buryo bunyuranyije n?amategeko

Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano mu Karere ka Rulindo, ku wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, yafatiye mu cyuho abantu bane, ubwo bari barimo gucukura amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butemewe n?amategeko.

Abafashwe ni Tuyishimire Alice w?imyaka 28 y?amavuko, Macari Jean Pierre w?imyaka 36, Nshimiyimana Jean Paul w?imyaka 39 na Niyindora Protog?ne w?imyaka 41, bafatiwe mu mudugudu wa Buliza, Akagari ka Mugambazi mu Murenge wa Murambi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n?ubuyobozi bwa sosiyete ikora ubucukuzi mu kirombe bafatiwemo.

Yagize ati: ?Mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa Kumi, ubuyobozi bwa Kompanyi ya Rutongo Mines Ltd. icukura amabuye y?agaciro, bwahamagaye Polisi buvuga ko hari abantu barimo gucukura amabuye mu kirombe cyayo. Polisi yahise ikora ibikorwa byo kubafata, bose uko ari bane bafatirwa mu cyuho bacukura amabuye y?agaciro ya Gasegereti bifashishije ibikoresho gakondo.?

SP Ndayisenga yakomeje aburira abantu bose bafite ingeso yo kujya kwiba amabuye mu birombe kubireka, kuko uretse kuba ari icyaha gihanwa n?amategeko, baba bahagirira impanuka zishobora no kubavutsa ubuzima.

Yashimiye abagira uruhare mu gutanga amakuru atuma abakora ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro bafatwa, asaba abaturage gukorana n?inzego z?ubuyobozi batanga amakuru kugira ngo abafite izi ngeso zo gucukura no gucuruza amabuye ya magendu bafatwe.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere tuvugwamo cyane ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bukaba bwiganje mu mirenge ya Murambi, Masoro, na Cyinzuzi.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw?ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Murambi kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri, ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.