Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Abakekwa akaba ari Ezekias Mvunabandi na Vincent Bazimaziki bakaba bafatanywe udupfunyika 500 tw’urumogi.
Aba bagabo bakaba bafatiwe mu murenge wa Bushoke, akagari ka Mukoto bari kuri moto ifite purake RC 964.Ubu bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Polisi ya Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superintendent Emmanuel hitayezu arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi.
SP Hitayezu arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Kinyarwanda
English











