Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwashyikirije Polisi y’u Rwanda inyubako zizajya zikorerwamo n’abapolisi bakorera muri ako karere. Izo nzu zubatswe mu murenge wa Bushoki, zikaba zari zisanzwe ari iza RTDA (Rwanda Transport Development Agency) mu gihe hubakwaga umuhanda muri ako karere, nyuma ziza kwegurirwa akarere ka Rulindo. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, kubera imikoranire myiza isanzwe hagati y’ako karere na Polisi y’u Rwanda, ayo mazu akarere kayahaye Polisi mu rwego kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza bifuza kandi vuba.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, akaba yakomeje avuga ko bazakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda ku buryo hazanasanwa andi mazu akorerwamo n’abapolisi hirya no hino mu mirenge igize ako karere.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana we mu ijambo rye, yashimiye abaturage b’akarere ka Rulindo kuba bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa binyuranye cyane cyane ibijyanye no kwicungira umutekano no gukumira ibyaha. Yababwiye ko ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’u Rwanda, bitarenze tariki ya 01 Nyakanga 2015, imirenge yose mu gihugu izaba ifite Sitasiyo za Polisi. Ibi bikaba nabyo biri muri gahunda yo kwegera abatutage no kubaha seririsi nziza kandi zihuta.
IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yavuze ko ibi bikorwa byose biba biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere. Yasoje asaba abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu bikorwa by’iterambere no kwicungira umutekano.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, nawe yavuze ko bazakomeza kunganira Polisi y’URwanda no gufatanya nayo. Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gukumira ibyaha, avuga ko izo nzu ziri ku butaka bwa Hegitari 3.5 zo gukoreramo bahawe, ari igisubizo kizatuma imikoranire n’abaturage ikomeza kuba myiza kubera kuba hafi yabo.
Sindikubwabo Benjamin wo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, yavuze ko kuba Polisi ibegereye ari byiza cyane, kuko bakoraga urugendo rurerure. Yakomeje avuga ko bazajya bagana aho ikorera kenshi, haba mu kuyiyambaza ndetse no kuyigezaho amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English











