Michel Muyenzi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kajevuba mu karere ka Rulindo nyuma yo gufatwa atwaye amapaki mirongo itandatu y’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda za Chief Warage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru,Supt.of Police (SP),Christophe Semuhungu,yavuze ko Muyenzi yafatiwe mu kagari ka Kajevuba,mu murenge wa Ntarabana ahagana mu ma saa saba y’ijoro atwaye izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero RAB 196 M.
“Yagize ati,”Ubu bwoko bw’inzoga ntibwujuje ubuziranenge.Ni zimwe mu biyobyabwenge bishora ababinywa mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,amakimbirane mu ngo ndetse no gufata ku ngufu.”
SP Semuhungu yakomeje agira ati,”Uretse kuba zitemewe n’amategeko,izi nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa.”
Yagiriye inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi binyuranyije n’amategeko ndetse binagira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kandi abasaba gutungira agatoki inzego zibishinzwe ababigaragaramo.
Muyenzi yavuze ko yahawe akazi ko kujya gutwara izo nzoga maze nawe akodesha imodoka yo kuzitwara.
Yagize na none ati,“Nahagurutse nzi ibyo ngiye gutwara.Nakoze ibinyuranyije n’amategeko nkana ariko ndabisabira imbabazi ngira n’abandi inama yo kubyirinda.”
SP Semuhungu yavuze ko iperereza rikomeje kureba uruhare rw’abo Muyenzi yise ba nyir’ imodoka n’inzoga.
Kinyarwanda
English











