Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, ku itariki 17 Gicurasi uyu mwaka yakanguriye abatuye Umurenge wa Bushoki kutishora mu biyobyabwenge no gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora.
Ubu butumwa yabubahereye mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye byafatiwe hirya no hino muri aka karere mu mezi abiri ashize cyabereye mu kagari ka Nyirangarama; kikaba cyaritabiriwe n’abaturage bagera ku 1500.
Hangijwe amaduzeni 9120 y’inzoga z’amoko atandukanye arimo 2400 ya Blue Sky, 2400 ya Kick Warage, 2400 ya African Gin n’amaduzeni 1920 ya Kitoko.
Mu kiganiro yagiranye n’abo baturage, SP Gashumba yababwiye ko gutunda no gucuruza izo nzoga ari icyaha kubera ko zifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bizigize; kandi zikaba zirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Yagize ati,"N’ubwo hari abishora mu biyobyabwenge; ntitwabura gushima bamwe mu baturage babyirinda, bakanagira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki inzego zibishinzwe ababitunda, ababicuruza n’ababikoresha. Ababinywa bakora ibikorwa bihungabanya utuze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibi biha buri wese umukoro wo gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu."
SP Gashumba yakomeje ababwira ati," Amafaranga ashorwa mu biyobyabwenge apfa ubusa bitewe n’uko iyo bifashwe birangizwa; ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Ikindi cyiyongera kuri ibyo ni uko bitera uburwayi butandukanye ababinywa. Muriyumvira ubwanyu ko nta cyiza cyo kubyishoramo."
Yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n'amategeko bitabatera igihombo; kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yagize kandi ati,"Mu babyishoramo harimo abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu. Hari abibwira ko gufatanya kubirwanya bitabareba; ariko ibyo ni ukwibeshya no kudashyira mu gaciro; kubera ko niwigira ntibindeba, ntutungire agatoki Polisi ababyishoramo; abo uhishira ni bo ejo cyangwa ejobundi bashobora gusambanya umwana wawe cyangwa bagakora ibindi bikorwa bikubuza ituze n’umutekano . Buri wese arasabwa rero gufata iya mbere mu kubirwanya."
Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa.
Kinyarwanda
English











