Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Abiga mu Inyange Girls Secondary School bahawe ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda

Abanyeshuri barenga 450 biga mu ishuri ryisumbuye rya Inyange Girls Secondary School riri mu murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo ku itariki 27 Nyakanga uyu mwaka bigishijwe amategeko yo kugenda mu muhanda hagamijwe kubarinda impanuka. 

Ubu bumenyi babuherewe mu kiganiro bagiranye n’Umwofisiye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Fidele Mbonimana.

Icyo kiganiro kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’iri shuri, Anne Macharia, abaryigishamo , ndetse n’abandi barikoramo.

IP Mbonimana yabwiye abo banyeshuri ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’ubumenyi buke ku mategeko yo kuwugendamo cyangwa kuwukoresha no kutayubahiriza (abasanzwe bayazi), bityo ko ari yo mpamvu Polisi yigisha ayo mategeko ibyiciro byose by’abantu no gakangurira abasanzwe bayazi kuyubahiriza.

Yababwiye ko igihe cyose bashaka kwambuka umuhanda bagomba buri gihe kunyura mu mirongo y’ibara ry’umweru n’umukara igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira; kandi ko mbere yo kwambuka bagomba kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda  niba nta kinyabiziga gisatiriye iyo mirongo.

Yongeyeho ko bakwiye kandi kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo barimo kwerekezamo.

IP Mbonimana yababwiye ko bagomba kandi gutegereza imurika ry’ ikimenyetso cy’umuntu utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi bakabona kwambuka umuhanda baciye ahabugenewe.

Yagize ati,"Igihe mwambuka umuhanda mugomba kwihuta ntimuwukiniremo cyangwa ngo muwukoreremo ibindi bikorwa."

Uretse kwigisha abo banyeshuri amategeko yo kugenda mu muhanda, IP Mbonimana yanabagiriye inama yo kurangwa n’imyitwarire myiza mu biruhuko; aha akaba yarabasabye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi binyuranije n’amategeko.

Yababwiye ati,"Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mujye mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro, utubare, ndetse n’ahandi mushobora guhurira n’ibishuko bitandukanye. Hari abashukisha abangavu impano zitandukanye zirimo telefone ngendanwa, amafaranga no kubasohokana barangiza bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ibaviramo gutwara inda zitateganijwe n’izindi ngaruka zirimo kuva mu ishuri ."

IP Mbonimana yasoje abagira inama yo kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera aho kurarikira  no kurarurwa  n’ibishobora kubashyira mu kaga.