Muri gahunda yo gukomeza gushishikariza abayobozi b’inzego z’ibanze guha serivisi nziza abaturage, gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, ku itariki ya 25 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bakoranye inama n’abayobozi b’utugari twose tugize akarere ka Rulindo bashishikarizwa izo gahunda.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yabwiye aba bayobozi ko bafite inshingano zo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza kandi bifuza.
Yavuze ati:”Kunoza serivisi ni imwe muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda. Buri wese akwiriye kwakira neza umusaba n’umuzaniye serivisi. Murusheho gutanga serivisi nziza, mukemure ibibazo by’abaturage mu mucyo, mube inyangamugayo, kandi bizabafasha gusohoza inshingano zanyu.˝
Yakomeje ababwira ati:”Ni mwe ba mbere mugomba gushyira mu bikorwa gahunda zashyiriweho kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP kandi zikagera kucyo zashyiriweho.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yasabye aba bayobozi kutarangwa na ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu.
Yaravuze ati:"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu kuyirwanya, yihutira guha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma iki cyaha gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora."
Yarangije abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya ziriya gahunda zose, bakarangwa n’umuco wo gukunda igihugu n’abaturage bacyo ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi bibi byakorerwa abaturage.
Kinyarwanda
English











