Abatuye Umurenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibyaha aho biva bikagera bakanafatanya kubikumira no kubirwanya.
Ubu butumwa bwatanzwe ku wa mbere tariki 23 z’uku kwezi n’Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire mu nama yagiranye n’abatuye uyu murenge; ibiganiro yagiranye na bo bikaba byarabereye mu tugari twa Rubona na Muvumo.
Yababwiye ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere, imibereho myiza, ituze n’amahoro birambye; bityo ko, iyo uhungabanye bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Gasanganwa yagize ati,"Kugira ngo Abaturage bagire imibereho myiza, Igihugu kigomba kuba gifite umutekano usesuye. Iyo Igihugu gufite amahoro n’umutekano, Abaturage bitabira ibikorwa by’iterambere; bityo imibereho yabo ikaba myiza; ndetse n’Igihugu kigatera imbere."
Yagize kandi ati,"Iterambere U Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’ibihe by’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rubikesha kuba rufite umutekano usesuye; rukanagira Ubuyobozi bwiza. Dukwiriye twese gufatanya kurinda no kubungabunga iby’Igihugu kimaze kugeraho."
Yongeyeho agira ati,"Inzego z’umutekano zihora zidusaba gutangira amakuru ku gihe ku cyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano. Kumenya neza abinjira n’abasohoka mu midugudu mutuyemo bizafasha gukumira ibyahungabanya umutekano."
Gasanganwa yabwiye abari aho ko gukumira no kurwanya ibyaha bitagomba guharirwa inzego z’umutekano ; ahubwo ko bireba buri wese; abasaba gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ibishobora guhungabanya umutekano.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha mu karere ka Rulindo, Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano yasabye abatuye uyu murenge wa Shyorongi kuba ijisho ry’umutekano; aha akaba yarabasobanuriye ko kuba ijisho ry’umutekano bisobanura: Kwirinda ibyaha no kugira uruhare rufatika mu kubikumira; kandi ko icyo basabwa ari ugutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira; zikanafata ababikoze."
Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge by’amoko yose; bakanagira uruhare mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo bagaragaza ababikora.
AIP Ngororano yababwiye ko mu ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo kuba bitera igihombo ababicuruza; no kuba bitera uburwayi butandukanye ababinywa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; ndetse ko bigabanya ubushobozi bwo gukora no gutekereza ku muntu ubinywa; asaba abari aho kwirinda ikitwa ikiyobyabwenge.
Yagize ati,"Irondo ryunganira inzego z’umutekano mu gukumira icyawuhungabanya. Murasabwa kujya murikora neza; kandi mutangire ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira ikintu cyose cyaba intandaro y’umutekano muke."
Yasoje ijambo rye asaba abaturage bitabiriye iyo nama kwirinda amakimbirane, ihohotera ry’uburyo bwose n’ibindi byaha.
Kinyarwanda
English











