Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Abaturage b’akagari ka Mukoto biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama, mu mudugudu wa Muvumo hateraniye inama rusange y’abaturage b’akagari ka Mukoto umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, barebera hamwe uko umutekano wifashe muri rusange mu kagari kabo.

Iyi nama ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akagari ka Mukoto Uhoranimana Jean Jacques Roger n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere (DCLO) ka Rulindo Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Dusengimana

AIP Dusengimana yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge bigaragara mu kagari kabo ndetse bagakumira kandi bakirinda  amakimbirane yo mu ngo, dore ko nayo ari mu biteza umutekano mucye mu kagari batuyemo.

Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi k’ubikoresha ndetse no ku baturanyi be kuko ababuza umutekano kandi bikaba byamushora mu bindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, ubujura, urugomo n’ibindi byaha.

AIP Dusengimana yabashishikarije kandi  no gutanga amakuru kuri Polisi y’abantu bacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’y’ahantu hose byaba birangwa.

Uhoranimana uyobora akagari ka Mukoto yakanguriye abaturage gukomeza kwicura umutekano barushaho gukorana na Polisi, batangira amakuru ku gihe aho bakeka abanyabyaha.

Yabibukije ko bagomba kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu buvuzi,kwitabira umuganda ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.

Uhoranimana yashimiye byimazeyo kandi Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’abaturage, kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibi ari ingenzi kuko bituma abaturage bamenya uko igihugu gihagaze kandi bakarushaho gukangurirwa kwicungira umutekano no kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba kubufatanye na Polisi.

Nyuma y’iyo nama abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, nyuma  biyemeza ko bagiye gukomeza ubufatanye bari bafitanye na Polisi y’u Rwanda mu  kurwanya ibyaha, ndetse biyemeza kugeza ubutumwa bahawe kuri bamwe muri bagenzi babo batitabiriye inama.