Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Abaturage baganirijwe ku ngaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Rudasingwa yaganirije abaturage b’aka karere ku ngaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge; kandi  abakangurira kureka kuzenga, kuzicuruza no kuzinywa.

Ubu butumwa yabutanze ku wa kane tariki 10 z’uku kwezi mu gikorwa cyo kumema  litiro 3, 200 z’ubwoko bwazo butandukanye zafatanwe abantu babiri batuye mu murenge wa Bushoki.

Litiro 1, 800 zafatanwe Usengimana Vianney utuye mu kagari ka Nyirangarama; naho 1,200 zafatanwe Munyabugingo Charles utuye mu ka Giko. Abayobozi bitabiriye ibikorwa byo kuzimena bakanguriye amagana y’abaturage bari aho kureka kuzenga.

Inzoga zitujuje ubuziranenge zihabwa amazina atandukanye bitewe n’agace zengerwamo. Hari izitwa Marokeri, Yewe Muntu, Ibiswika na Muriture; bikaba bivugwa ko abazenga  bavanga amazi n’ibintu bitandukanye birimo ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye n’umusemburo witwa Pakimaya.

Inzego za Leta zahagurukiye kurwanya iyengwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo gukumira ingaruka zazo haba ku buzima bw’abantu  ndetse n’iterambere muri rusange.

SSP Rudasingwa yasabye abaturage bitabiriye ibyo bikorwa kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge agira ati,"Ibinyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa. Ababinywa bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye kuko bitera uburwayi butandukanye bugoye kuvura."

Yagize kandi ati,"Abashyira imbere inyungu bakura mu kuzicuruza birengagije ubuzima bw’abantu nyamara inzego z’ubuyobozi zidahwema kubakangurira kubireka bamenye ko batazihanganirwa; bazafatwa baryozwe gukora ubucuruzi bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga."

Yavuze ko abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge babangamira umudendezo n’ituze by’abandi bitewe n’ibyo bakora birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo asaba buri wese gutungira Polisi agatoki abazenga n’abazicuruza kugira ngo hirindwe ibyo bibazo.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yabwiye na none abo baturage ati,"Imenwa ry’izi nzoga rirabahamiriza ko gushora amafaranga mu nzoga nk’izi ari ukuyapfusha ubusa. Muragirwa inama yo gucuruza ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima."

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa izi litiro 3, 200; aboneraho gusaba abatuye aka karere kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zifata ababikoze.