Abaturage mirongo ine na batanu bo mu karere ka Rulindo baherewe serivisi zitandukanye muri Police Mobile Station Vehicle ku ya 11 Gashyantare.
Izi serivisi zatangiwe ku isoko rya Base, rihereye mu murenge wa Base.
Senior Supt. of Police (SSP),Willy Marcel Higiro, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe itangazamakuru ,yasobanuriye abaturage bari bitabiriye iyi gahunda ko, muri iyi modoka, harimo ibiro bikorwamo n’abapolisi, n’umukozi wa MAJ (Maison d’accès à la Justice) ,bakira ibibazo by’abaturage bitandukanye.
Yagize ati,̋ Iki gikorwa kigamije kwegereza serivisi abaturage, cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi.̋
Yavuze ko ubu, Polisi y’u Rwanda ifite bene izi modoka eshatu zijya ahantu hatandukanye mu gihugu.
SSP Higiro yavuze ko,mu bibazo abayikoramo bakira, biba bishingiye ahanini ku makimbirane ashingiye ku mitungo.
Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Ubwo iyi modoka yajyaga mu karere ka Rwamagana ku ya 22 Mutarama,abaturage mirongo itanu bayiheremo serivisi, aho umwe muribo witwa Berina Nyirandinayo,w’imyaka 54,yagize ati," He no kwongera gukubita amaguru njya gushaka ubutabera kure. ̋
Umuyobozi w’aka karere, Julius Kangwagye, yitabiriye iki gikorwa.Yashimiye Polisi kubera cyo, kandi asaba ko cyazakorwa no mu tundi duce tw’akarere.
Kinyarwanda
English











