Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Ukwakira, yigishije amategeko y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo abanyeshuri bagera kuri 350 bo mu bigo bya GS Rusasa riherereye mu murenge wa Ntarabana na Trust Mountain Academy riherereye mu murenge wa Shyorongi.
Ni ibiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha mu karere ka Rulindo.
Ibi bigo byombyi kimwe kikaba ari icy’amashuri y'incuke cya GS Rusasa kigizwe n’abanyeshuri 100, naho Trust Mountain Academy kikaba ari icy’amashuri abanza kigizwe n’abanyeshuri 250.
AIP Ngororano yabwiye aba banyeshuri ko igihe cyose bari kugenda mu muhanda bazajya bakoresha uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bari kujyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru.
Yagize ati” Iteka umunyamaguru agendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda, aho ibinyabiziga bituruka imbere ye abireba cyaza kimusatira akabona uko agihunga”.
Yababwiye kujya na none bambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso bw’umuhanda niba nta kinyabiziga kiri hafi ku buryo bambutse batahurira na cyo mu muhanda kikaba cyabagonga.
AIP Ngororano yabwiye kandi abo banyeshuri ko mu gihe bageze ku matara ayobora abagenzi(feux rouge) bajya bategereza iyerekanwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yagize ati"Kabone n’ubwo mwaba mwambukira ahabugenewe, ndetse mu gihe gikwiriye, mugomba kwihuta, ntimutinde mukirinda gukinira mu muhanda’’
Mu ijambo rye umuyobozi w’ishuri ribanza rya Trust Mountain Academy, Uwumuremyi Fred yashimye Polisi y’u Rwanda ku bwayo masomo, asaba abanyeshuri kujya barangwa n’ikinyabupfura bagakurikiza ibyo bigishijwe.
Yagize ati” Turabashimira ku bukangurambaga mudahwema gutanga, natwe tuzajya dukomeza kubyigisha abanyeshuri ndetse no mu nama ziduhuza n’ababyeyi babo tubakangurire kujya bakomeza kwigisha abana babo ko umuhanda atari uwo gukiniramo mu gihe bari kuwugendamo”.
Nyuma y’aya masomo yo kwigishwa amategeko yo kugenda mu muhanda, abanyeshuri beretswe ndetse bakora umwitozo wo kwambuka umuhanda kugirango bashyire mu bikorwa ibyo bamaze kwiga.
English









