Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RULINDO: Abantu babiri bafatanwe ibiro 18 by'urumogi

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo, ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena, ryafashe abantu babiri bakurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge ribafatana ibiro 18 by'urumogi.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Nyirabirori, Akagali ka Gatsinde ko mu  murenge wa Tumba.

Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Munyurasi Gakara, yavuze ko abafashwe ari Sibomana  Jean Claude uzwi nka  Fils, na  Niyonsaba Frederic bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?umuturage wo mu Mudugudu wa Nyirabirori.

Yagize ati: ? Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe amakuru yizewe ko Niyonsaba afite urumogi agiye guha abakiriya be mu mudugudu wa Nyirabirori. Ibikorwa byo kumufata byahise bitangira nibwo yafatanwaga umufuka urimo ibiro 8 by?urumogi.?

Yakomeje agira ati: "Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi ari urwa Sibomana uzwi nka Fils warukuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda, akaba afite ububiko bwarwo mu Murenge wa Kinihira. Sibomana yahise afatwa nawe,    abapolisi basatse inzu yabikagamo urumogi iherereye mudugudu wa Cyogo, akagari ka Marembo mu murenge wa Kinihira basangamo ibindi biro 10 by?urumogi.?

Muri uyu mwaka abantu benshi bafatiwe mu Karere ka Rulindo bafite urumogi bagiye kurukwirakwiza mu baturage. Ni ibikorwa bitandukanye byateguwe na Polisi y?u Rwanda kuko byagaragaye ko aka Karere ari kamwe mu turere tunyuzwamo ibibyabwenge byinjiriye mu turere duturanye n?igihugu cy?abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bashaka kubigeza mu mujyi wa Kigali.

Dufashe nk?ingero z?abantu bafatiwe muri aka Karere Rulindo muri uyu mwaka, ku i tariki ya 19 Mutarama, Polisi y?u Rwanda yafashe abantu batatu, bafite udupfunyika 1300 tw?urumogi.

Tariki ya mbere Werurwe Polisi y?u Rwanda  ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu batatu bafite ibiro 31 n?udupfunyika 200 by?urumogi.

Hashize icyumweru kimwe gusa tariki ya 7 Werurwe, abandi bantu babiri bacuruza urumogi bafatiwe mu Karere ka Rulindo na Nyabihu bafite ibiro 12 n?udupfunyika 115 tw?urumogi.

Tariki ya 29 Werurwe undi muntu ucuruza urumogi yafatiwe mu Mudugudu wa Gatimba, Akagali ka Bugaragara, Umurenge wa Shyorongi , Akarere ka Rulindo afite udupfunyika 1000 tw?urumogi arujyanye I Kigali.

CIP Gakara yashimye uruhare abaturage bagira mu gutuma abantu bakoresha Akarere ka Rulindo nk?inzira inyuzwamo urumogi bafatwa, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru n?abatarafatwa bagafatwa.

Yibukije abaturage kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko nta kiza kibamo uretse gufatwa ugafungwa igihe kirekire, abibutsa ko hari ibindi bikorwa by?iterambere bakora kandi bikabateza imbere.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha ngo hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.