Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Abamotari bashyizeho amahuriro yo kurwanya itundwa rya Kanyanga

Abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bo muri santere y’ubucuruzi ya Base na Mukoto, ho mu karere ka Rulindo bagera ku 110, mu cyumweru gishize bashyizeho amahuriro abiri yo kurwanya itundwa rya Kanyanga.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Rwamahwa, mu murenge wa Base. Kitabiriwe na Inspector of Police (IP) Fidele Mbonimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Hakizimana Jean Baptiste.

Mu kiganiro yagiranye n’abo bamotari bibumbiye muri Cooperative de Taxis Moto - Base (COTAMOB), IP Mbonimana yabanje kubashimira kubera icyo gikorwa cyo kwishyira hamwe  bagamije gutanga umusanzu mu kurwanya itundwa rya Kanyanga agira ati,"Mwari musanzwe mubikora; ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Ubwo muhurije hamwe imbaraga muzabikora neza biruseho."

Yakomeje ababwira ati,"Nimugira uwo mubonana Kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge,  muzihutire kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo afatwe."

IP Mbonimana yabasabye kandi kurangwa n’amakenga kugira ngo birinde gutwara abafite ibiyobyabwenge, magendu, ndetse n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko; kandi bagatanga amakuru igihe cyose bagize uwo babibonana, cyangwa babikekaho.

Mu ijambo rye, Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ayo mahurimo, Munyankindi Jean Nepomosene yagize ati,"Tumaze gusobanukirwa ububi bwa Kanyanga, n’ingaruka zayo ku muryango nyarwanda bitewe n’ibikorwa by’abayinyoye, twiyemeje gutanga umusanzu mu kurwanya itundwa ryayo dukangurira abandi kwirinda no kureka kuyinywa, kuyicuruza, no kuyitunda; ariko uzarenga ku nama tumugira akabikora tuzabimenyesha inzego zibishinzwe."

Munyankindi yakomeje agira ati,"Ibikorwa by’abanyoye Kanyanga bihungabanya umutekano. Birakwiye ko buri wese agira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryayo. Twe twabitangiye; kandi turizera tudashidikanya ko tuzagera ku ntego twiyemeje tubigiriwemo inama na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego."

Yasabye bagenzi be guharanira kugera ku cyo bashyiriyeho ayo mahuriro; kandi bakirinda ibyaha aho biva bikagera.

Hakizimana yashimye abo bamotari kubera icyo gikorwa cyo gushyiraho ayo mahuriro yo kurwanya itundwa rya Kanyanga agira ati,"Umurenge wungutse amaboko yo kurwanya ibiyobyabwenge; kandi tuzaba hafi abayagize kugira ngo icyo bayashyiriyeho kigerweho."